Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, akaba yaramaze imyaka 18 yiga muri Kaminuza, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, umukobwa bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Ni umuhango wabereye mu Karere ka Ruhango ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru Igihe, Master Fire avuga ko byamugoye cyane kumara imyaka myinshi atagira umukunzi bahuza ibitekerezo, ariko ubu yamubonye akaba agira ati “N’iterambere riraza, umuntu akarushaho kugirana ibyishimo n’uwo muryango atekereza kubaka.”
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Master Fire avuga ko ubukwe bwabo nyirizina buzaba amaze gusaba no gukwa, ndetse no gusezerana imbere y’Imana, akaba ari gushaka ubushobozi kugira ngo indi mihango y’ubukwe izakorwe.
Ati “Ubu ndi guhiga akazi keza nyuma y’imyaka myinshi namaze mu ishuri kugira ngo mbashe gutunga umugore, Imana imfasha nkanabyara ndetse nkanakomeza gukora umuziki, kuko wo sinawuvamo.”
Imyaka 18 yiga Kaminuza

Master Fire yatangiye kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(UNR) i Butare mu mwaka 2006, nyuma yaho muri 2007 yinjira mu muziki, ndetse akaba yarakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop.
Muri 2008, kubera imyitwarire mibi, Master Fire yahagaritswe kwiga imyaka ibiri, agaruka ku ishuri muri 2011, ariko nyuma aza no koherezwa Iwawa, na bwo bivugwa ko byatewe n’imyitwarire itari myiza, aza kuvayo asanga yarirukanwe burundu muri Kaminuza.
Muri 2017 Master Fire yongeye gutangira amasomo muri Kaminuza ya UTAB i Gicumbi, yigamo ibijyanye n’ingufu zisubira. Muri 2021 ubwo yiteguraga kurangiza amasomo, yari amaze kugira amadeni menshi y’ishuri, ndetse ntiyahita abona ibyangombwa by’ikigega FARG gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma adindira.
Nyuma yaho muri 2022 yaje kubona inkunga binyuze muri MINUBUMWE, asubira kurangiza amasomo atari yararangije neza, aba ari bwo ashyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri barangije kaminuza muri 2023.
Master Fire, kuri ubu wujuje imyaka 41 y’amavuko, akora akazi ko kubakisha akabifatanya no gukora umuziki. Avuga ko yicuza kubera gusubira inyuma mu iterambere, ariko ubu ngo yafashe ingamba.








Tumwifulije urugo Ruhire, ruzamare imyaka 180 n’ imisago