Urupfu rwa Mutoniwase Diane(Toni), rwazindutse ruvugwa ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, aho rwabereye mu kabari k’uwo mukobwa gaherereye mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, rukomeje kwegekwa kuri Ruberintwari Nelson wamwokerezaga inyama.
Ruberintwari araregwa kwica Mutoniwase Diane amuciye umutwe ndetse anamuteraguye ibyuma mu nda, kubera kumufuhira ko yaba akundana n’undi musore, kuko ngo yari azi ko bazabana.
Ruberintwari w’imyaka 34 y’amavuko, ntabwo ari we wari mucoma, ahubwo yari yarashatse undi mwana w’umusore amuha igishoro kugira ngo ajye akora amuverise(amuhe) amafaranga yakoreye ku munsi.

Ruberintwari ngo yari yarafashe umwanya uhagije wo gutereta Mutoniwase nk’uko yaje kumukorera ari we ashaka, ndetse na Mutoniwase na we ngo yari yarashatse umukobwa wo kumukorera.
Abatangabuhamya babwiye itangazamakuru ko Mutoniwase (Toni) yishwe ahagana saa ine z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, aho bamusanze imbere y’akabari ke yaciwe umutwe.
Mu bimenyetso bikomeje gushinja Ruberintwari kwica Toni harimo uwo mwana w’umuhungu bakunze kwita Kabwa wamwokerezaga inyama, akaba yemeza ko yafatanyije na shebuja kwica uwo mukobwa, ndetse ngo hari ikote rye(Ruberintwari) basanze mu gishanga ryuzuyeho amaraso, ubwo yacikaga ahunga.
Ruberintwari we aracyashakishwa mu gihe mucoma wamukoreraga we yatawe muri yombi, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’i Masaka, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Mukeshimana Odette.
Mukeshimana agira ati “Umuhungu wari uje kugura inzoga mu ma saa yine z’ijoro ni we wabonye umuvu w’amaraso ya Diane utemba, ahita ahamagara mucoma na Ruberintwari kuri telefone, yumva bazikuyeho.”







