Abakozi bo mu nganda zo muri Kigali Special Economic Zone (KSEZ) barasaba inzego zibishinzwe kubaha imodoka za rusange, kugira ngo baruhuke kugenda n’amaguru, aho bagera mu kazi bakererewe, ndetse n’iyo batashye ngo bahura n’amabandi akabambura utwabo kubera kugenda ninjoro.
KIGALIINFO yanyuze ku marembo ya rumwe mu nganda zikorera i Masoro ahagana saa moya za mu gitondo, aho byari ibicika kuko abakozi baho birukaga amasigamana babyiganira kwinjira, kugira ngo imiryango idakingwa bagahera inyuma y’urugi.

Bavuga ko bakererwa kubera guturuka kure, kuko hafi hashoboka benshi baturuka ari i Ndera, mu rugendo rumara hafi isaha yose kugira ngo bagere ku kazi. Hakaba n’abandi bava hirya yaho no mu bindi byerekezo, ngo babyuka saa cyenda z’igicuku kugira ngo bagere ku kazi badakererewe.
Uwitwa Sibomana waturutse i Karembure muri Kicukiro agira ati “Jyewe nari nsanzwe mbyuka saa cyenda z’igicuku nkaza n’amaguru, saa moya n’igice zageraga ngeze hano ku kazi, ariko hari ubwo nahuye n’amabandi yenda kunyica ngeze i Remera, ni bwo nahisemo kugura iri gare kugira ngo njye nza hakeye.”
Hari mugenzi we waturutse i Nyanza ya Kicukiro uvuga ko iyo adafite amafaranga yo gutega bisi agomba kuva mu rugo saa kumi za mu gitondo (haba hakiri ninjoro), ariko yaba ari butege na bwo akaba atagomba kurenza saa kumi n’ebyiri ataragera muri gare ya Nyanza, akavayo anyura muri gare y’i Remera aho yongera gutega bisi ijya i Kabuga cyangwa i Masaka.

Uwo mugabo yagize ati “Imodoka zidusiga hariya ku muhanda zigakomeza, twebwe tukaza n’amaguru kugera hano mu nganda [zimwe ziri kure mu rugendo rurenga kilometero imwe uvuye ku muhanda ujya i Kabuga], batwimye imodoka kandi zirakenewe cyane.”
Umubare utari muto w’aba bakozi ni abahembwa amafaranga 1,500Frw ku munsi cyangwa 45,000Frw-50,000Frw ku kwezi, yakuramo 25,000Frw yo kwishyura inzu ya ‘chambrette’ akagura ibiribwa amafaranga 20,000Frw, ashobora gusagura 5,000Frw by’itike kugira ngo ajye anyuzamo aruhuke urugendo rw’amaguru.
Mu byerekezo bishya abaturage b’Umujyi wa Kigali banyuramo ari benshi, harimo imihanda ijya muri zone y’inganda i Masoro, ikaba isabirwa imodoka za rusange kugira ngo zibarinde kugenda n’amaguru ninjoro, kuko hari ubwo bategwa n’amabandi akabambura.
Umwe mu bakozi b’uruganda rw’imyenda yagize ati “Hari ubwo baducyura bwije cyane twakwambuka aka kabande tujya i Ndera amabandi akadutegeramo, jyewe banyamburiyemo telefone, uretse ko hari n’abakubwira ko basambanywa ku ngufu, kandi ibi ntacyo boss wacu abikoraho. Gusa habonetse imodoka ziducyura byaba ari byiza.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, aherutse gutangariza Inteko Ishinga Amategeko ko Leta irimo gushakira imodoka za rusange abakorera muri zone y’inganda i Masoro, n’ubwo ntacyo Ikigo gishinzwe ibijyanye n’ingendo mu Mujyi wa Kigali, ECOFLEET, kirabivugaho.
Dr Gasore agira ati “Iki kizajyana na gahunda yo kuvugurura ingendo (iteganyijwe guhera muri 2026), gusa numvaga amakuru mfite ari uko Zone y’inganda i Kigali irimo ‘bus’, kandi ni ngombwa cyane kuko abahakorera bose badafite imodoka. Aho twazishyize kenshi usanga nta miturire ihari y’abantu bava kure, ni ngombwa ko ingendo rusange zivugururwa, hakarebwa ko mu byanya byagenewe inganda abantu babona uko bagerayo.”
Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New Times mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2024, ivuga ko kugera muri 2023 Zone y’Inganda y’i Kigali (i Masoro) yageragamo abakozi barenga ibihumbi 91 buri munsi. Aba bose bakaba ari abakeneye imodoka zibajyana n’izibavana ku kazi bataha.







