Kuzamura ibiciro bya lisansi na mazutu bigiye guca imodoka mu muhanda

Hari abafite imodoka zabo bwite bagaragaza impungenge ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bimaze kwikuba inshuro zirenga 2 kuva mu myaka 10 ishize, aho babona ko izi modoka hamwe na lisansi zinywa byaba biri mu nzira zo gucibwa mu Rwanda.

KIGALIINFO yaganiriye na bamwe mu batwara imodoka zabo bwite, barimo n’impuguke mu by’ubukungu, nyuma yo gusubiza amaso inyuma ku biciro by’ibikomoka kuri peterori kuva mu myaka 10 ishize.

Ni ubwa mbere mu mateka y’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori litiro ya lisansi igeze ku mafaranga 1989(hafi 2000Frw) hamwe na 1,900Frw kuri litiro ya mazutu.

Abafite imodoka zabo bwite barimo uwo twise Mutiganda Frank utuye i Runda, uvuga ko yifuza uwagura imodoka ye kuri make.

Mutiganda avuga ko yavuye i Gihara muri Runda anywesheje lisansi y’amafaranga ibihumbi 10, ageze i Kigali yongera kunywesha ibindi bihumbi 10 kugira ngo abashe gusubira iwe, kandi akaba atemerewe kugira umuntu atwara ngo amwunganire mu kwishyura igiciro cya lisansi cyiyongereyo amafaranga 127Frw kuri litiro.

Mutiganda ati “Aya mafaranga (ibihumbi 20Frw bivuye i Runda biza i Kigali) nta wayabona, iyi modoka kugeza ubu ntacyo imariye, uyu munsi ndataha mpita nyiparika, ariko mbonye uyigura naba ngize amahirwe kuko n’ubundi kuyiparika irahita yangirika!”

Hari n’abandi batwara imodoka zinywa lisansi na mazutu batangiye kubona ko mu myaka iri imbere izo modoka hamwe na lisansi ubwayo, bizaba byatangiye kuba amateka mu Rwanda.

Hari umushoferi w’imodoka ya Leta ugira ati “Urabona ko ibirimo gutezwa imbere ari imodoka zikoresha amashanyarazi, ku buryo mu yindi myaka nka 10 iri imbere ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bizaba biri hejuru cyane kugira ngo abantu bave ku modoka zabo bwite.”

Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu, Straton Habyarimana na we arabishimangira ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bigaragaza kutazasubira inyuma bitewe n’impamvu nyinshi, zirimo iy’uko umuhora wo hagati uva ku cyambu cya Dar Es Salam muri Tanzania wajemo ibibazo, hakaba hagiye kwibandwa ku wa kure uva i Mombasa muri Kenya.

Habyarimana ati “Ibyo byose bizatuma igitoro gihenda, kuva jyewe mbayeho sindabona idolari rimanuka, rihora rizamuka mu gaciro, ntabwo ryasubira ku 1200Frw rivuye ku 1450Frw rigezeho ubu, rizakomeza ribe hejuru dukomeze tugure ibitoro biduhenze, ariko hariho no kuvuga ngo ‘reka turebe uko twabigabanya kuko ikigamijwe ari ukugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya.”

Mu mahame atanu Leta y’u Rwanda yashyizeho agamije kugabanya ihumana ry’umwuka ritewe n’ibinyabiziga bifite moteri, hari ugukangurira abantu kugabanya ingendo zo mu modoka zabo bwite, kuzisuzumisha imyotsi (muri Contrôle Technique), kugenda n’amaguru cyangwa gukoresha amagare, gutega imodoka za rusange(bus) ndetse no kwitabira gukoresha ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi.

Kugeza ubu mu mihanda yo mu Rwanda hagendamo ibinyabizga bibarirwa mu bihumbi 300, nk’uko ibarura ry’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) ryo muri 2021 ribivuga.

Mu myaka 10 ishize hamaze kubaho kuzamuka gukabije kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, bikaba byaragiye biteza kuzamuka kw’ibiciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi, aho mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka wa 2015 mazutu na lisansi byagurwaga amafaranga 888Frw kuri litiro, ariko mu Ugushyingo 2016 litiro ya mazutu na lisansi yarazamutse igurwa 914 Frw.

Umwaka wa 2017 warangiye litiro ya mazutu igurwa 994 Frw, iya lisansi ari 1,031 Frw, mu mpera za 2018 litiro ya mazutu yaguzwe 1,037 kuri litiro, lisansi ari 1,055, muri 2019 mazutu yari 1,072 Frw, lisansi ari 1,067, muri 2020 mazutu yaramanutse igurwa 943Frw lisansi iba 966Frw kuri litiro, muri 2021 mazutu yari 1,054Frw lisansi ari 1,143Frw.

Muri 2022 mazutu yarazamutse igurwa 1,587 Frw lisansi iba 1,580Frw (icyo gihe intambara y’u Burusiya na Ukraine yari irimbanyije), muri 2023 mazutu yari 1,662Frw lisansi ari 1,822, muri 2024 mazutu yari 1652 Frw lisansi ari 1663 Frw, mu gihe uyu mwaka wa 2025 ugiye kurangira mazutu igurwa 1,900Frw lisansi ari 1989Frw.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza