Ibura ry’umuriro ku cyumweru ryaturutse ku miyoboro u Rwanda rusangiye n’Akarere-REG

Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) cyatangarije KIGALIINFO ko ibura ry’umuriro ryabayeho ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 09 Ugushyingo 2025 mu Gihugu hose, ryaturutse ku miyoboro u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu byo muri aka Karere ruherereyemo.

Umuvugizi wa REG, Geoffrey Zawadi, yirinze kugira aho atunga agatoki kuko ngo hakirimo gukorwa iperereza kuri ibyo bibazo by’umuriro wabuze mu Rwanda no mu bihugu bituranye na rwo bisangiye amasoko y’ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Hari imiyoboro y’amashanyarazi duhuriraho n’ibihugu duturanye, ikibazo ni ho cyaturutse, cyabaye mu Gihugu hose ariko giturutse mu bihugu duhana imbibe, hagiyeyo ikipe y’abatekinisiye ihuriweho n’ibyo bihugu byose, ikaba irimo gusuzuma neza icyabiteye kugira ngo bagikumire kitazongera kubaho, biracyari mu iperereza.”

Zawadi avuga ko icyo kibazo cyagize ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu bisangiye ibikorwa remezo by’amashanyarazi, kandi ko ibura ry’umuriro ridashobora kureka kuba n’ubwo hashyirwaho ingamba zo kurikumira.

Impamvu uwo muriro wabuze mu Gihugu hose ngo ni uko amasoko awutanga yose ari hirya no hino mu Rwanda no hanze, abanza kuwohereza wose i Kigali (Gikondo), hanyuma ukongera koherezwa mu Turere twose tw’Igihugu wabanje kugabanyirizwa ubukana.

Zawadi ati “Umuriro uturuka i Rusizi, mbere y’uko usubirayo ngo ugere mu nzu y’umuturage, ubanza i Kigali, ni ho hari stock y’umuriro wose uturuka ku nganda zose ziwutanga, ni bimwe ubona imodoka zose ziturutse mu mahanga zibanza kujya muri MAGERWA.”

Avuga ko amashanyarazi aturuka ku nganda aza i Kigali aba afite imbaraga nyinshi cyane ku buryo bitakunda kuyafatiraho umuriro akiri mu nzira, bigasaba kubanza kuza i Kigali kugira ngo bayayungurure, banayagabanyirize imbaraga mu urwego rwo kwirinda ko yagira ibyo yangiza ageze aho akoreshwa.

Zawadi akaboneraho kubwira abaturage bajya binubira kuba intsinga z’umuriro hari abo zinyura hejuru ariko ingo zabo ziri mu kizima, kumva ko biba byatewe n’iyo mpamvu.

Uyu muvugizi wa REG avuga ko ubusanzwe umuriro ujya ubura mu bice runaka bitewe akenshi n’uko hari abantu baba bangije ibikorwa remezo byawo, kuba ibiti, umuyaga cyangwa ibindi bintu biba byangije intsinga n’inkingi zizikoreye, agasaba abantu kwihangana bakirinda gutukana.

Avuga ko iyo umuriro ubuze REG ari yo ihomba bwa mbere kuko yo iba itarimo gucuruza kandi umuriro ari uwo yaranguye, akaba yizeza ko hari imishinga myinshi atasobanura irimo gukorwa, igamije gukumira ibura ry’umuriro.

Kugeza ubu u Rwanda ruvana umuriro w’amashanyarazi ku nganda zitandukanye zirimo urwa Rusumo rusangiwe n’ibihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda, urwa gaz metane yo mu Kivu, Nyiramugengeri ku Gisagara, ingomero zo kuri Rusizi, Nyabarongo, Ntaruka na Mukungwa, imirasire y’i Rwamagana n’ahandi ku ngomero z’abaturage.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge