Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hari umuturage wasabye Umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu kuri X kumukorera ubuvugizi, akaba yifuza ko mu mavugurura y’ingendo mu Mujyi wa Kigali ateganyijwe guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2025, hazazamo agashya ko gushyiraho imodoka(buses) zambukiranya ibyerekezo byinshi zidahagaze muri gare, kugira ngo atongera gukererwa.

Uwo muturage yagize ati “Hamaze iminsi havugwa ibijyanye na transport ariko buriya umuntu udatega bus ntabwo yamenya uburyo abazitega bahura n’ibibazo mu ngendo. Urugero, njyewe ntuye mu Miduha(hirya y’i Nyamirambo ujya i Mageragere) kandi nkorera i Remera kandi ntangira akazi 07h30, kugira ngo ngere ku kazi nteze Bus binsaba amasaha abiri n’iminota 30(2h30).”

Uwo mugenzi iyo agiye gutega bus aturutse mu Miduha, bitewe n’uko nta ligne ihaba, ngo ategereza bus ivuye i Mageragere, rimwe na rimwe ikamugeraho yuzuye ntabone umwanya, agakomeza gutegereza indi bikamutwara undi mwanya, yaza hakavamo nk’umugenzi umwe akabona kujyamo.

Iyo bus imugeza i Nyamirambo kuri RP agatega indi imugeza muri Gare Downtown, ariko bitewe n’uko haba hakiri mu gitondo ngo ahamara igihe kinini ategereje ko imodoka imugeza i Remera yuzura, urugendo rukamutwara andi masaha menshi utaretse n’amafaranga kandi yanakerewe.

Kuva mu Miduha agera i Nyamirambo kuri RP ahatanga amafaranga 377Frw, kugera Downtown hakiyongeraho 251Frw, kugera i Remera hakiyongeraho 388Frw, yayateranya akaba 1016Frw, kandi akagerayo yakererewe bitewe n’ahantu hose yagiye azenguruka.

Ati “Icyifuzo: watubwirira ababishinzwe ari bo RURA n’Umujyi wa Kigali(ariko ashobora kuba ataramenya ko haje ikigo ECOFLEET gishinzwe ingendo mu Mujyi wa Kigali),
1)Bakaduha ligne hano mu Miduha
2)Numvishe ko mu Ugushyingo hari impinduka, muri zo bazashyireho bus ziri continue(zidahagarara), mbega zigendera rimwe, niba uvuye i Nyamirambo ugiye i Remera muhagendere rimwe mutabanje kuzenguruka aho hantu hose, bizaca gukererwa mu mayira, bityo bizafasha abagenzi.”

Uburyo “ingendo zigiye kunozwa”

Mu gihe KIGALIINFO igitegereje kugeza iki cyifuzo ku buyobozi bw’Ikigo ECOFLEET kugira ngo twumve icyo bakivugaho, mbere yaho hari ikiganiro bari baduhaye bavuga ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zigiye kuvugurura imikorere, aho nta bisi izongera gutinza abagenzi igihe kirenze iminota 10 mu gitondo na nimugoroba, ndetse n’iminota 20 ku manywa, guhera mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2025.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo cyashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe imicungire y’Ingendo rusange mu mujyi wa Kigali, Aubin Rukera, avuga ko ECOFLEET izacunga bisi zose zaba izo Leta yaguze ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo ikazajya ibishyura ay’ubukode bwazo.

Rukera agira ati “Rwiyemezamirimo ntabwo azongera gutegereza ko bus yuzura, niba Umugenzi agomba kugenda buri minota 10 cyangwa 20, ni ibintu twabaze tugasanga nta gihombo byateza bitewe n’uko batazaba bagikurikirana inyungu cyangwa se kuzuza bus abantu benshi, bo bazajya bahembwa kubera ko bubahirije igihe.”

Rukera avuga ko Leta yabibaze neza igasanga igihombo abafite imodoka bagiriraga mu kugenda nta bantu benshi bisi zitwaye, nta kizongera kubaho, kuko harimo nkunganire mu minsi ya mbere ariko uko gahunda izagenda imenyera ikigo ngo kizagera aho cyunguka ndetse gikors n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo no kugura imodoka nshya.

Rukera avuga ko kugeza ubu ECOFLEET ifite imodoka zayo 190 Leta yaguze mu mwaka ushize, hakiyongeraho iz’abantu ku giti cyabo 110 nini hamwe na 65 zikoreshwa mu mihanda mito, iki kigo kizajya kizikodesha cyishyure ba nyirazo, ndetse n’ibigo bitwara abagenzi muri izo bisi na byo bigomba guhembwa na ECOFLEET.

Ikindi Rukera atindaho ni uburyo abagenzi bakoresha mu kwishyura bwagiye buzamo ibibazo by’amakarita yitwa Tap and Go, akaba avuga ko iki kibazo kizakemurwa n’uburyo bwo kwishyura bunyuranye bwaba ikarita ya banki, Mobile Money hamwe n’ubundi bwose bwakorohera umugenzi, ariko abashoferi bakira ayo mafaranga na bo bagacungwa bikomeye kugira ngo batayiba.

Ati “Aho ni ho ruzingiye, turashaka gukora ubukangurambaga bwo kubabwira ko ibintu byahindutse, ikoranabuhanga rizacunga neza kuko buriya iyo umuntu yiba agomba guhanwa, icya mbere tuzajya dukurikirana niba abashoferi bahembwa neza.”

Iyi gahunda ya ECOFLEET, kugira ngo ifashe bisi kwihuta nta mubyigano w’ibinyabiziga mu muhanda, irimo kunganirwa n’ubukangurambaga bwa Leta bugamije kugabanya imyotsi iva mu binyabiziga bikoresha moteri, aho Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo REMA kiyishamikiyeho bikomeje gukangurira abantu kuyoboka gahunda yo kugenda mu buryo bwa rusange bakagabanya ingendo zitari ngombwa z’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo bikoresha moteri.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi