Hafi ya gare ya Nyanza hafatiwe abakekwaho ubwambuzi banywa urumogi

Ku wa Kabiri tariki ya 07 Ukwakira 2025, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Isonga, hafatiwe abagabo 7 bakurikiranyweho gutega abajya n’abava muri Gare ya Nyanza bakabambura ibyo bafite.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga ko aba bakurikiranyweho ubwambuzi banafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi bari kurunywera mu ishyamba riri inyuma ya Gare ya Nyanza.

Polisi uvuga ko hari hashize igihe abaturage bategera muri Gare ya Nyanza bagaragaza ikibazo cy’uko hari abajura babategera mu gashyamba kari inyuma ya Gare, umanuka ujya mu mudugudu wa Juru, bakabambura ibyo bafite.

Polisi, ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, yakoze operasiyo yo kubafata, ku ikubitiro hafatwa abo yita abajura ruharwa 3 n’abandi bantu 4 bari mu iryo shyamba bari kunywa urumogi, bakaba ngo bihisha, hagira umuturage uhanyura bakamwambura ibyo afite.

Polisi ivuga ko ibikorwa byo gufata abantu nk’aba “bahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage bikomeje, abafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru, akizeza abakoresha Gare ya Nyanza ko iki kibazo kigomba gukemuka burundu, kuko ngo hashyizwemo imbaraga cyane cyane ku kuhakorera igenzura rihoraho kugira ngo abajura bose bafatwe kandi bahanwe.

CIP Gahonzire avuga ko nta bwihisho abajura n’abakoresha ibiyobyabwenge bafite muri iki gihugu, kandi agasaba abaturage gukomeza kugaragaza ikibazo bafite no gutanga amakuru kuri abo bantu.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza