
Urwego rw’ Ubugenzacyaha(RIB) rwamenyesheje abantu bose bifuza akazi k’ubugenzacyaha ku myanya itandukanye y’Ubugenzacyaha (Investigator in different fields na Crime Intelligence staff) ko basabwa kwihutira gutanga ibyangombwa bisaba akazi, bagaragaza umwanya bifuza gupiganira.
RIB ikaba yifuza abakozi guhera ku barangije amashuri yisumbuye(A2), aho agomba kwandika asaba kuba Surveillance Officer, Operation Officer and Tactical Response Officer, mu gihe ufite nibura impamyabumenyi ya Kaminuza(A0) ashobora kwandika asaba kuba Investigator in different fields.
Uwifuza akazi muri RIB agomba kuba atarengeje imyaka 30 y’amavuko ku mwanya wa Investigator in different fields ndetse n’imyaka 25 ku myanya ya Surveillance Officer, Operations Officer na Tactical Response Officer.
Ibisobanuro birambuye bigaragara mu itangazo rya RIB rihamagarira abantu kwandika basaba akazi, hamwe n’umugereka waryo usobanura ibisabwa.

