Mu Turere 3 tw’i Kigali hafatiwe urumogi n’abarucuruza

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, rikorera mu Mujyi wa Kigali rivuga ko ryafatanye abantu 3 udupfunyika 1,253 tw’urumogi, ribasanze mu turere dutatu tugize uyu mujyi wa Kigali, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ku itariki ya 23/09/25, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Agakenke, hafatiwe uwitwa Kwizera Jean Pierre w’imyaka 20, afite udupfunyika 402 tw’urumogi.

Polisi ivuga ko Kwizera yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko akura urumogi mu Karere ka Rulindo akaruzanira abakiriya be mu Murenge wa Jabana. Akimara gufawa ngo yemeye ko asanzwe acuruza urumogi.

Ku itariki ya 24/09/25, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Akagali ka Rwezamenyo ahazwi nko kuri Tapi Rouge hafatiwe umusore witwa Hakizimana Ibrahim w’imyaka 28 y’amavuko, akaba ngo yarashinzwe gushaka abakiriya b’urumogi, abashakira umukobwa witwa Ngirimbabazi Shallon w’imyaka 25 y’amavuko.

Polisi ivuga ko Ngirimbabazi afite stock(ububiko) bw’urumogi mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye , Akagali ka Gatare, aho abapolisi ngo bageze bakamusangana udupfunyika 851 tw’urumogi.

Ngirimbabazi akimara gufatwa yatangaje ko acuruza urumogi ahabwa n’umuvandimwe we ukorera mu Karere ka Gicumbi (urimo gushakishwa n’inzego z’umutekano), akaba na we (Ngirimbabazi) aruha Hakizimana akajya kurucuruza mu bice by’i Nyamirambo.

Polisi ivuga ko aba bose uko ari batatu hamwe n’urumogi bafatanwe, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi y’Igihugu ikomeje gushimira abaturage batangira amakuru ku gihe mbere y’uko urumogi rukwirakwira mu baturage, ikanibutsa n’abandi bose kujya batanga amakuru y’abantu bazwi ho gucuruza ibiyobyabwenge.

Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage ngo zabahagurukiye, kandi ko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Mu itangazo yahaye Itangazamakuru, Polisi y’Igihugu igira iti “Ntabwo tuzihanganira umuntu wese uroga abaturage akabaha ibiyobyabwenge.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu Gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20Frw, ariko itarenze miliyoni 30Frw.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye