
Abantu bari hirya no hino ku migabane yose igize isi, no mu Rwanda by’umwihariko, babonye/barabona ubwirakabiri bw’ukwezi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 07 Nzeri 2025.

Ubwirakabiri bw’ukwezi buturuka ku kuba isi yitambika hagati y’izuba n’ukwezi, ku buryo abari ku isi babona igicucu cyayo ku kwezi bakagira ngo ni igicu cyagukingirije.
Ibigo bigenzura isanzure birimo icya NASA, Time and Date, ndetse na Royal Observatory Greenwich, bivuga ko ubu bwirakabiri bwamaze iminota 82 n’amasegonda 6 ukwezi kwazimye burundu, hamwe n’iminota 326 n’amasegonda 40 ukwezi kugaragara igice.
Nta ngaruka zikomeye cyane zikunze kubaho z’ubwirakabiri bw’ukwezi, uretse ko inyamaswa zikora n’injoro ngo zikunze guhindura imyitwarire, ku buryo ngo hari izihagarika ingendo hamwe n’ibyo zikora, bikaba byateza impinduka zidakanganye cyane mu miterere y’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubwirakabiri bufasha abashakashatsi kumenya byinshi ku bibera mu isanzure, bukaba kandi mu mateka no mu myizerere y’imiryango myinshi y’abatuye isi bufatwa nk’ikimenyetso cy’impinduka n’ibyago.