
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere hafungiye umukobwa witwa Iradukunda Louise w’imyaka 25 y’amavuko, akaba yarafashwe ku wa Mbere tariki ya 11/08/2025 ahagana saa munani z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko acuruza urumogi.
Abapolisi bageze mu rugo rwa Iradukunda bamusatse bamusangana ikiro(kg) kimwe n’udupfunyika 180 by’urumogi, aho ngo yaruhishaga mu mucanga urunze mu nzu ye mu mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge.
Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali ivuga ko Iradukunda akimara gufatwa yatangaje ko ibikorwa byo gucuruza urumogi abimazemo iminsi, kuko umugabo we na we yafashwe arucuruza, ubu akaba ufungiwe icyo cyaha.
Polisi y’ u Rwanda ifatanije n’izindi nzego hamwe n’abaturage, ivuga ko itazadohoka ku bikorwa byo kurwanya abanywa n’abacuruza ibiyobyange, kuko bigira ingaruka mbi ku baturage no ku muryanngo nyarwanda muri rusange.
Polisi ikaba igira inama abanywa ibiyobyabwenge kubireka, ndetse n’ababicuruza ko amayeri bakoresha yamenyekanye.
.
Polisi kandi ishimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutuma ababicuruza bafatwa, kikaba ndetse ngo ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza ikomeje kuranga Polisi n’abaturage.
Itangazo Polisi yatanze rigira riti “Turabashimira ariko twibutsa n’abandi gutangira amakuru ku gihe, tugire Igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge.”
Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.