
Polisi y’Igihugu ivuga ko hari uwitwa Nyampeta Gaspard w’imyaka 30 y’amavuko ufungiwe kuri Sitasiyo ya Kigarama mu Karere ka Kicukiro, nyuma yo kuhagera agiye gufata moto ye yari yibwe ariko agafatanwa udupfunyika (boules) 2 tw’ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Polisi ivuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Karuyenzi, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro bayihamagaye bavuga ko babonye moto yibwe, haza gufatwa uwitwa Maniriho Saleh w’imyaka 25 y’amavuko, akaba ashinjwa kuyivana aho yari yayiparitse.
Ubutumwa Kigali Info yahawe na Polisi bugira buti “Taliki ya 11/08/2025, saa 05h00, abaturage bahamagaye Polisi ko hari moto yibwe, abapolisi bahise batangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto ndetse no gufata uwayibye, hafatwa Maniriho Saleh, akaba yarayibye uwitwa Gaspard(Nyampeta) ayikuye aho yari iparitse.”
Polisi ivuga ko ubwo Nyampeta yari aje kuri station ya Polisi ya Kigarama gufata moto ye, yafatanywe boules 2 z’urumogi. Uwibye moto na nyirayo bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Kigarama, aho barimo gukurikiranwa n’amategeko.