Kigali: Ngirinshuti na Ndindirimana barafunzwe bazira urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu Mujyi wa Kigali, rivuga ko ryataye muri yombi uwitwa Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 and Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, bakaba ngo bafatanywe ibiro 31 by’urumogi.

Aba bagabo babiri bashinjwa kuba batwaye urumogi kuri moto ifite purake RC660Z, bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza.

Polisi ivuga ko ‎bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.


‎Bakimara gufatwa batangaje ko urumogi barukuye mu Karere ka Kirehe, aho ngo rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya, bakaba bari barutwaye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara, yabemereye ibihembo.

‎Ndindiriyimana ni we ny’iri moto, akaba ashinjwa kuyikoresha kenshi mu gutwara ikiyobyabwenge cy’urumogi, akavuga ko urwo yafatanywe iyo arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150, na ho Ngirinshuti wapakiye umufuka warwo kuri moto we akaba yari buhembwe ibihumbi 50.

Polisi ivuga ko a‎bafatanywe urumogi bakorewe dosiye kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, kandi ko ibikorwa byo gufata abo bakoranaga na byo byatangiye.

Polisi yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kibireka, kuko ngo amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

‎Itangazo rya Polisi rikomeza rigira riti “‎Tuributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, dutangira amakuru ku gihe , dukumira icyaha kitaraba.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye