Kigali: Ngirinshuti na Ndindirimana barafunzwe bazira urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mu Mujyi wa Kigali, rivuga ko ryataye muri yombi uwitwa Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22 and Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, bakaba ngo bafatanywe ibiro 31 by’urumogi.

Aba bagabo babiri bashinjwa kuba batwaye urumogi kuri moto ifite purake RC660Z, bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza.

Polisi ivuga ko ‎bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.


‎Bakimara gufatwa batangaje ko urumogi barukuye mu Karere ka Kirehe, aho ngo rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya, bakaba bari barutwaye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara, yabemereye ibihembo.

‎Ndindiriyimana ni we ny’iri moto, akaba ashinjwa kuyikoresha kenshi mu gutwara ikiyobyabwenge cy’urumogi, akavuga ko urwo yafatanywe iyo arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150, na ho Ngirinshuti wapakiye umufuka warwo kuri moto we akaba yari buhembwe ibihumbi 50.

Polisi ivuga ko a‎bafatanywe urumogi bakorewe dosiye kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, kandi ko ibikorwa byo gufata abo bakoranaga na byo byatangiye.

Polisi yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kibireka, kuko ngo amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

‎Itangazo rya Polisi rikomeza rigira riti “‎Tuributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, dutangira amakuru ku gihe , dukumira icyaha kitaraba.”

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza