Bamwe barimo gufungirwa amazi kubera isaranganya-WASAC

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kivuga ko imiyoboro y’amazi mishya hamwe na za vane (aho bafungira amazi) birimo gushyirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali n’ahandi mu Gihugu, kugira ngo abantu batabonaga amazi, cyane cyane mu bihe by’impeshyi, na bo batangire kuyahabwa.

Robert Bimenyimana ushinzwe gutangaza amakuru muri WASAC, yaganiriye na Kigali Info avuga ko mu bihe by’impeshyi aho basanzwe bafatira amazi ku migezi usanga yaragabanutse, bigatuma inganda za WASAC na zo zitabona amazi ahagije zoherereza abafatabuguzi.

Bimenyimana avuga ko barimo kubaka uburyo bushya bwo gusaranganya amazi, aho mu bice bimwe bazajya bayabura mu gihe runaka, kugira ngo n’abatayabona, cyane cyane abatuye ku misozi hejuru bayabone.

Bimenyimana avuga ko mu bice by’i Gikondo, Kanombe n’ahandi muri Kigali cyane abatuye ku misozi hejuru batabonaga amazi ngo bagiye kuyahabwa, kuko WASAC irimo gutegura uburyo bwo gufungira ibice byo mu kabande byajyaga biyabona buri gihe.

Bimenyimana agira ati “Ntabwo twarebera umuntu uvuga ko abaturanyi be bamaze igihe bafite amazi we atayabona na rimwe, kandi abafatabuguzi bacu bose tubafata kimwe. Ni ukureba uburyo twafungira igice cyo mu kabande kikaba kiyabuze, kugira ngo turebe ko amazi yuzura ku buryo n’abo ku musozi hejuru bayabona.”

Ati “Harimo harakorwa ubwo buryo bwo guhindura uko imiyoboro iteye no gushyiramo za vane(aho bafungurira bakanafungira amazi), mu rwego rwo kuyaha igice kimwe, ikindi kikaba kiyabuze mu gihe runaka.”

Kubera iyo mpamvu Abaturarwanda muri rusange n’abo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, basabwa gushaka ibigega binini byabafasha kubika amazi bakoresha mu gihe ayo kuri robine yabuze, kandi bakayakoresha neza imirimo ya ngombwa birinda kuyasesagura no gufungura menshi mu bwiherero (nk’iyo habayeho kwihagarika).

Abafite amazi na bo basabwa kwirinda kuyagurisha ku giciro kirenze amafaranga 20Frw ku ijerikani, kuko ngo hari aho WASAC ibona abantu buzuza ibigega iyo amazi yabonetse, bagatangira kuyagurisha kugera kuri 100Frw ku ijerikani mu gihe yabuze.

Abuhira ubusitani basabwa kujya kuvoma ayo mu kabande kugira ngo birinde gukoresha aya WASAC, kuko yo ngo asukurwa n’imiti ihenze.

WASAC ivuga ko hari ibice by’Umujyi wa Kigali nka Gasogi bituwe vuba byatangiye guhabwa imiyoboro minini mishya, kuko iyari ihasanzwe ari mito nta bushobozi ifite bwo gutanga amazi ahagije umubare munini w’abamaze kuhatura.

Related Posts

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

Read more

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya