Rwamagana: Hari abataye ingo zabo nyuma yo kurwanya ubuyobozi burimo kubimura

Mu Murenge wa Musha w’Akarere ka Rwamagana, Akagari ka Nyakabanda, mu Mudugudu wa Ruhita, abaturage barimo kwimurwa bitewe n’uko ngo atari agace kagenewe imiturire, barimo abarwanyije ubuyobozi n’ababonye ibyo biba, ubu bataye ingo zabo kuko batinya gufungwa cyangwa kugirirwa nabi mu bundi buryo.

Uku guhangana ngo kwabaye ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 kumaze gufungisha abarenga 21 n’ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge bwahakanye buvuga ko nta muturage ufunzwe kubera gukubita abayobozi n’abashinzwe umutekano.

Umwe muri abo baturage agira ati “Ubuyobozi bw’umurenge buri kutwirukana hano kandi turi ba kavukire, twumva ko hari umukire waguze aha hantu none barimo kuhatwirukana ku ngufu batatwereka aho tujya, nta n’ingurane baduhaye kandi nta n’ubwo bigeze baduteguza binyuze mu nteko rusange.”

Undi muturage avuga ko ku wa Kabiri tariki 29/07/2025 Umuyobozi w’Umurenge yazanye n’uwa Polisi muri uwo Murenge, ubwo ngo bendaga gusenya, abaturage ngo batoye amabuye, imihoro, amapiki n’ibindi, batesha abo bayobozi bahita biruka, none abo baturage ngo barimo gushakishwa kugira ngo bafungwe.

Uwo muturage avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwamutwaye isakaro rye(amabati) n’ibikoresho byo mu nzu nyuma yo kumusenyera.

Abayobozi b’umudugudu (Umukuru wawo hamwe n’ushinzwe Umutekano) na bo bari mu bahunze bitewe n’ayo makimbirane aturuka ku kuba abatuye umudugudu bose ndetse n’abo mu wo bituranye wa Rugarama barimo kwimurwa aho batuye ku ngufu nta ngurane.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akagari we amaze amezi arenga atatu afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gupfobya Jenoside, kuko ngo yasabye abaturage bari bicaye bumva Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu mu cyunamo ati “Ubwo atangiye kuvuga mu Cyongereza muhaguruke dutahe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, avuga ko nta muturage ufunzwe bitewe no kurwanya ubuyobozi, ariko ko gahunda yo kwimura abaturage bose b’uwo mudugudu wa Ruhita ndetse n’uwa Rugarama yo ihari.

Rwagasana yagize ati “Jyewe nzi ko nta muturage wa Musha waba ameze atyo (waza kurwanya ubuyobozi afite isuka n’ipiki), ni yo mpamvu ngusaba ibisobanuro(case) kuri buri muntu ngo nkubwire ibyo bamufungiye.”

Rwagasana avuga ko mu butaka bw’imidugudu ya Ruhita na Rugarama nta site z’imiturire zihari, abahatuye bose bakaba bagomba kujya gushaka ibibanza ahemewe gutura akaba ari ho bubaka.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge