
Igisirikare cya Iran kivuga ko Amerika, Inshuti ya Israel yibeshye ko yarashe intwaro kirimbuzi za Iran mu duce dutatu tw’ahitwa Natanz, Isfahan na Fordow, nyamara ngo bari baramaze kuzihungisha.

Itangazo igisirikare cya Iran cyashyize ku mbuga nkoranyambaga rigira riti “Umwanzi yibwiye ko yangije inganda zitungaya ingufu za nikleyeri, ariko twari twaravumbuye amayeri ye kuva mu kwezi kwa Werurwe.”
“Twari twarimuriye ibikoresho by’ingenzi ahantu hari umutekano, ku buryo ubutare bwa uranium bwose tukibufite, umwanzi arimo gutumura umwotsi gusa.”
Iryo tangazo rikomeza rigira riti”Iyi ntambara ntabwo idutunguye, yari yarateguwe kuva kera kandi natwe tuzatanga Igisubizo kizibukwa mu mateka, twamaze gutyaza inkota zacu, ubu rero igihe cyageze cyo kujya kuyisogotesha umuhigo.”

Umuryango BRICS uhanganye na OTAN ya Amerika n’u Burayi, ukaba waratangijwe n’u Burusiya, u Bushinwa, u Buhinde, Afurika y’Epfo na Brazil, ariko na Iran ikaba iherutse kuwinjiramo, uvuga ko Abanyamerika n’igisirikare cyabo gikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (Akarere Iran iherereyemo) ari bo bahindutse umuhigo.
Nyamara Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko nyuma yo kuburizamo umugambi wa Iran wo gukora intwaro za nucléaire, nta gahunda yo gukomeza intambara kuko n’indege zitwa B2 Bombers zarashe ku nganda za nikleyeri muri Iran zahise zisubira muri Amerika.
Trump avuga ko ibitero byagabwe ku nganda za Iran za Isfahan, Fordow na Natanz byageze ku ntego, igisigaye akaba ari uko abayobozi ba Iran bemera kuyoboka inzira y’amahoro, ariko bakwanga bakongera kuraswa.

Ibi ariko ntabwo birimo gukanga Iran kuko irimo kwerekana ibisasu binini cyane byo mu bwoko bwa Missile bigomba gukomeza kuraswa muri Israel no ku ngabo za Amerika aho zaba ziri hose.