Intambara mu Karere k’ibiyaga bigari zirarangiye-USA

Isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda hari abakomeje kuvuga ko ari inyandiko gusa, abandi barimo uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bati “Ni amasezerano y’ubucuruzi gusa, ibindi byose ni propaganda za politiki.”

Ibi ariko Leta zunze Ubumwe za Amerika si ko zibibona, aho zivuga ko uruhande rutazayubahiriza rugomba guhura n’ibihano bikarishye.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, akaba ari na we wahagarariye ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda mu gusinya ayo masezerano, yavuze ko intambara zari zimaze imyaka 30 muri aka Karere k’ibiyaga bigari zirangiye.

Ati “Hashingiwe ku buyobozi bukomeye bwa Donald Trump, USA zahuje impande bireba mu gushyira umukono kuri aya masezerano, kandi twiyemeje gukomeza gufasha ishyirwa mu bikorwa ryayo mu buryo bwuzuye.”

Ni amasezerano ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda ateganya ko ubusugire n’imipaka bya Congo byubahirizwa, ingabo z’amahanga ziri ku butaka bw’icyo gihugu mu buryo butemewe na Leta harimo n’Umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda bigomba kuvayo.

Aya masezerano kandi atagenya ko impunzi zavuye mu byabo muri Congo zigomba gutahuka mu bice zahozemo.

Ku ruhande rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo inyungu nyinshi zishingiye ku kuba icyo gihugu cyaragiranye amasezerano na Congo, agamije gucukura amabuye y’agaciro, ariko no ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari amasezerano azana abashoramari b’Abanyamerika muri iki gihugu.

 

 

 

 

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye