Kuki isake ibika?

Hari undi muntu wakwibaza ikibazo kigira kiti “Inkoko y’isake ibamo ibiki bituma ibika, byagera ninjoro ikabika mu masaha y’igicuku ashyira mu rukerera?”

Veterineri w’Umurenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, akaba yarabaye umworozi w’inkoko, Nsabiyaremye Cyprien, yashoboye gusobanura zimwe mu mpamvu zituma inkoko y’isake ibika.

Nsabiyaremye ati “Mu tunyangingo tugize inkoko y’isake habamo udutuma ibika, nk’uko umwana w’umuhungu wabaye umugabo aniga ijwi rikaba rinini, iyo ni impamvu ya mbere, ni kamere yayo Imana yayihaye.”

Nsabiyaremye avuga ko ubwo butware bwo kubika Imana yahaye isake, ibukoresha mu kuburira andi masake ari muri ako gace, ko atagomba guhirahira yegera aho hantu kuko inkoko zihari ziba zabaye izayo zose(iba yamaze kwigarurira igihugu cyayo).

Urubuga “www.regal-basse-cour.com”, mu nkuru yarwo igira iti “conseils/tout savoir sur le chant du coq”, rushimangira ibisobanuro bya Nsabiyaremye rugira ruti “Isake iba ishaka kuvuga ngo ‘ndi hano kandi ni jyewe utegeka hano, ntihagire indi sake cyangwa undi mugabo w’inkoko wegera hano.'”

Kera isake yari isaha, isaha yari isake, inkoko yari yo ngoma

Veterineri Nsabiyaremye avuga ko isake yifitemo isaha ya kamere yashyizwemo n’Imana, kandi ikaba ari yo yari isaha y’abakurambere, nk’uko na Yezu/Yesu yabwiye Intumwa ye Petero ati “Inkoko itarabika uraba umaze kunyihakana inshuro eshatu.”

Nsabiyaremye avuga ko isake ifite uburyo yiyumvamo ko bugiye gucya ikabika. Gusa iyo isake ziri mu nzu zirenze imwe, iy’inkwakuzi kurusha izindi itanguranwa kubika mbere yaho nka saa munani z’ijoro, kugira ngo izindi zihari zumve ko hari izirusha ubuhangange.

Mu nshingano isake igira nk’umukuru w’umuryango w’inkoko, ni ukurengera izifite intege nke kugira ngo izindi zitazishonda, rero iyo inkokokazi n’udusake duto ziyibona, zikunze kurangwa n’umutuzo.

Urubuga “www.regal-basse-cour.com” na rwo rukomeza ruvuga ko isake yiyumvamo kubika iyo yumvise ikirere gikeye, kuko ari bwo ijwi rigera kure kandi ari byo iba ishaka.

Isake ibika ishaka kwemeza no kurambagiza inkokokazi

Urubuga “www.regal-basse-cour.com” rukomeza ruvuga ko isake ibika ishaka kwemeza inkokokazi n’udusake duto, ko ikomeye, ifite ubuzima bwiza kandi ishobora kurinda umuryango w’inkoko zose ziri mu cyanya cyayo.

Isake ngo ibika ishaka no kureshya cyangwa kurambagiza inkokokazi, iyihamagarira kuza kubangwa kugira ngo iyo nkokokazi ibashe gutera amagi arimo udushwi.

Iyo inkokokazi itabonanye n’isake, itera amagi atarimo imishwi, akaba ashobora gahinduka amahuri iyo yaraririwe. Bisaba ko abantu bayatora bakayajyana kutafungura mbere yo kurarirwa.

Isake ibika kugira ngo ikumire icyasagarira inkoko

Nanone nk’uko uru rubuga rwa murandasi rukomeza rubisobanura, isake ibika mu rwego rwo kumenyesha inkoko ziyobowe na yo ko hafi aho hari icyazisagarira, ariko ikabasha no gutuma icyo kintu gitinya kubera urusaku rwo kubika ibanje gukubita amababa.

Hari n’ibindi abahanga mu miterere y’inyamaswa bavuga ko badasobanukiwe ku mpamvu zose zituma isake ibika, ariko ko ibikora buri gihe ifite icyo ishaka kugaragaza.

Muri rusange isake nzima ngo bwira ibitse mu byiciro birenga 15 ku munsi, n’ubwo hari amoko y’izidakunda kubika, akaba ari na zo abantu bakunze kororora, kuko batashobora kwihanganira urusaku rw’amasake abarirwa mu bihumbi.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza