Dore bamwe mu bakaridinali barimo Abanyafurika bazavamo Papa mushya

Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko ku wa 21 Mata 2025, hari Abakaridinali 135 bafite imyaka y’amavuko iri munsi ya 80 bemerewe gutora uzamusimbura, baturuka mu bihugu 71 ku migabane yose y’isi, harimo na Afurika izatanga abakaridinali 18 bafite uburenganzira bwo gutora.

Mu bakaridinali b’Abanyafurika bafite amahirwe yo gutorwa, harimo
Kardinali Fridolin Ambongo Besungu, Umwepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hari Kardinali Robert Sarah Ukomoka muri Gineya, akaba yarigeze kuba umuyobozi wa Kongeregasiyo ishinzwe imihango y’amasakaramentu i Vatikani.

Kardinali Sarah azwiho imyemerere ishingiye ku mahame ya gikrisitu ya kera, akaba ari umwe mu batavugaga rumwe na Papa Fransisiko ku bijyanye n’impinduka mu Kiliziya .

Hari na Kardinali Peter Turkson ukomoka muri Ghana, akuriye ibiro bya Papa bishinzwe Ubumenyi n’Imibereho Myiza, akaba yarujuje imyaka 80 y’amavuko mu kwezi gushize kwa Werurwe 2025.

Hari Kardinali Pietro Parolin ukomoka mu Butaliyani, akaba asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani. Afatwa nk’umwe mu bakaridinali bafite ubunararibonye mu miyoborere ya Vatikani.

Hari Kardinali Matteo Zuppi, Arikiyepisikopi wa Bologna mu Butaliyani, uzwiho gushyigikira ubwiyunge bw’abantu bushingiye ku biganiro nk’uruhare rwe mu biganiro byo kubaka amahoro.

Hari Kardinali Luis Antonio Tagle ukuriye ibiro bya Vatikani bishinzwe ivugabutumwa. Afite inkomoko muri Philippines, akaba ari umwe mu bakaridinali b’Abanyaziya bafite ijambo rikomeye.

Hari Kardinali Pierbattista Pizzaballa wa Yeruzalemu uzwiho kugira uruhare mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati. Afatwa nk’umwe mu bakaridinali bashobora gutorwa.

Hari Kardinali Mykola Bychok ukuriye Epariki ya Melbourne muri Australia(ni ishami rya Kiliziya ryita ku bagatolika b’Abagiriki bakomoka muri Ukraine), akaba ari we mukaridinali muto mu myaka mu bagize Inama y’Abakaridinali. Afite inkomoko muri Ukraine, akaba afite imyaka 45.

U Rwanda na rwo rufite umukaridinali, Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, uri mu bagize inama y’abakaridinali bemerewe gutora, ariko izina rye rikaba ritagaragaye ku rutonde rw’abatorwa.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye