
Ubuhanuzi Arikiyepisikopi Malaki yahanuye mu mwaka wa 1143 bwavugaga ko Papa Francis ari we wa nyuma uhereye kuri Papa Celestino II wari watowe icyo gihe.
Ubwo buhanuzi bwavuze ko Papa wa nyuma azaba ari uwa 112 (kuva kuri Calestino II), akazayobora kugeza Isi irangiye cyangwa hakabaho impinduka zikomeye muri Kiliziya.
Papa Francis wari uwa 112 kuri urwo rutonde uhereye kuri Calestino II, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025 aguye aho yari atuye muri Casa Santa Marta i Vatikani.
Ubuhanuzi bwa Mutagatifu
Malaki bukunze kwitwa Ubuhanuzi bw’Abapapa, ni urutonde rw’interuro ngufi zigera ku 112 zanditswe mu Kilatini, aho buri imwe ivuga kuri buri mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika(Papa) uzategeka isi kugera ku mperuka yayo.
Bivugwa ko bwahanuwe na Mutagatifu Malaki wari arikiyepisikopi wa Irlande mu kinyejana cya 12, ariko bukaba butarigeze butangazwa kugeza mu 1595, ubwo umuhanga w’umubenedikitini witwa Arnold de Wyon yabushyiraga mu gitabo cye cyiswe Lignum Vitae.
Iby’ingenzi biri muri ubu buhanuzi
Buri jambo cyangwa interuro ya Kilatini ihura n’umwe mu bapapa, bikavugwa ko yerekeye izina rye, inkomoko, ikirango, cyangwa ibyabaye mu gihe cye.
Aya magambo yerekeye abapapa aba ahuye neza n’amateka cyangwa imiterere yabo, bigatuma abantu bahuza n’ukuri ibyanditswe kuri bo.
Ku bijyanye na Papa wa nyuma nk’uko bigaragara mu nteruro ya 112
Iyi nteruro igira iti “In persecutione extrema S.R.E. sedebit. Petrus Romanus, qui pascet oves in multis tribulationibus; quibus transactis civitas septicollis diruetur, et Iudex tremendus iudicabit populum suum.”
Bisobanurwa mu Kinyarwanda ngo “Mu gihe cy’akarengane gakabije cyane kuri Kiliziya Ntagatifu y’i Roma, hazicara (nk’umushumba mukuru) umuntu witwa Petero w’i Roma, uzaragira intama ze mu bihe by’amakuba menshi. Ibyo nibirangira, umujyi w’imisozi irindwi uzasenywa, maze Umucamanza uteye ubwoba azacira abantu be urubanza.”
N’ubwo Papa Francis wagengwaga n’iyo nteruro ya 112 ari yo ya nyuma atitwa Petero w’i Roma, ikigenderwaho ngo si izina nyirizina, ariko akaba yakwitwa we hashingiwe ku nkomoko ye kuko yari umunya-Argentine w’inkomoko y’Abataliyani, bikaba bimuhuza n’i Roma”.
Papa Francis yayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 2013, mu bihe by’amahano arimo
ibijyanye no gutakariza icyizere abayobozi ba Kiliziya kubera ibyaha bashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hari n’ibyago bitandukanye by’intambara hirya no hino ku isi, ibyorezo birimo icya COVID-19, ihindagurika ry’ikirere, n’umwijima ushingiye ku madini n’ubuhanuzi bw’ibinyoma mu bice byinshi by’isi.
Ibi byose bigahuzwa n’ibivugwa ko ari “ibihe by’amakuba menshi”, mu gihe
umujyi w’imisozi irindwi uvugwa ngo ari uwa Roma.
Kiliziya Gatolika ntiyemera ko ubu buhanuzi bufite agaciro k’iyobokamana, n’ubwo abasesenguzi bagerageza guhuza buri nimero y’ubuhanuzi n’umupapa wagiye atorerwa intebe ya Petero.
Uburyo bwinshi bwo gusoma ubu buhanuzi buvuga ko Papa wa 111, uvuye ku wa mbere (Celestino II), ari Papa Benedigito XVI, wavuye ku bushumba yeguye muri 2013, mu gihe Papa wa 112 ari Francis I wahise atorwa muri uwo mwaka.
Mu ngero z’abandi Bapapa bahujwe n’ubu buhanuzi hari Papa Yohani Pawulo II (Papa wa 110) wiswe De labore Solis” – “Umurimo w’izuba”, akaba yaravutse ku munsi habaye ubwirakabiri (solar eclipse), ndetse ko umunsi yitaba Imana na bwo ngo habaye ubundi bwirakabiri.
Papa Benedigito XVI (Papa wa 111), uwo ubuhanuzi buvuga ko ari “Gloria olivae” – “Icyubahiro cy’umuzayituni(umuzabibu)”, akomoka mu itsinda ryitwa Ababenedikitini b’Abazayituni.