
Abayobozi bo mu mujyi wa Vladimir uherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru Moscow mu Burusiya, babujije abanyeshuri kwambara imyambaro ifite aho ihuriye n’imyemerere mu gihe bari ku ishuri.
Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko abarebwa cyane n’iri bwiriza ni abayisilamu, aho batemerewe kwambara ibitambaro bipfuka mu maso cyangwa mu mutwe bizwi nka ’hijabs’ cyangwa ’niqabs’.
Minisiteri ishinzwe uburezi muri ako gace, yatangaje ko ari uburyo bwo kugenzura imyitwarire myiza y’abanyeshuri.
Bavuze ko bigamije kubahiriza Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, rigena ko mu bigo bya Leta hatagomba kuvangwamo ibijyanye n’imyemerere.
Aka gace ka Vladimir kashyiriweho iri bwiriza, gatuwe na 1% bari mu idini ya Islam.
By Jean de Dieu UDAHEMUKA