Perezida Kagame yakuyeho urujijo ku guha akazi abo bitiranwa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuyeho urujijo ku bavuga ko ashyira mu myanya y’akazi abo bitiranwa cyangwa abavandimwe be, aho bamwe babishingira ku kuba ku itariki 14 Ukwakira 2024 yarashyizeho Abakuru b’Ingabo babiri bitwa ba Kagame bombi.

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa mbere w’iki cyumweru yagize Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.

Maj Gen Alex Kagame ari mu bayobozi bakuru bagejeje indahiro kuri Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, nyuma y’Abaminisitiri babiri bashya, ari bo Dr Patrice Mugenzi wa MINALOC na Dr Mark Cyubahiro Bagabe wa MINAGRI.

Perezida Kagame yagize ati “Bimeze nk’urwenya, abantu bazi ko nshyira mu kazi barumuna banjye cyangwa bakuru banjye, cyangwa abandi, ariko ntabwo ari byo. Abanyarwanda bita amazina asa ku mpamvu zitandukanye, nanjye ubwanjye izina ryanjye naryiswe bikurikije umuntu wari ubanye n’abanyise izina.”

Ati “Hari n’abashoboraga kwita izina umuntu bahereye ku ryanjye, ntabwo bivuze ko tuva mu muryango umwe, ntabwo nahaye umuntu akazi kubera ko tugira icyo dupfana, ntabwo ari byo, ndagira ngo mpanagure urwo rujijo ruriho.”

Perezida Kagame asaba abayobozi barahiye hamwe n’abandi basanzweho guharanira ko inzego zikorana, mu rwego rwo guteza imbere Igihugu.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza