U Rwanda rwatangiye gukingira Mpox

Umukozi wo muri ministeri y’ubuzima mu Rwanda arimo gukingira Mpox

Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukingira indwara y’Ubushita bw’inkende izwi nka Mpox, bahereye “ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox”.

Amakuru dukesha BBC avuga yuko Dr Nicaise Ndembi wo mu kigo cya Africa cyo kurwanya indwara yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko u Rwanda ari igihugu cya mbere cya Afurika gitangiye gutanga uru rukingo.

Inkingo za Mpox zirimo gukoreshwa mu Rwanda 

Urwo rukingo u Rwanda rwatangiye gutanga ni doze 1,000 rwahawe na Nigeria kuri doze 10,000 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye Nigeria mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kanama, nk’uko abakuru ba kiriya kigo cya Afurika babitangaje.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yabwiye BBC ko uru rukingo rurimo gutangwa hakoreshejwe za “Mobile Clinics” (imodoka zirimo ibikenewe zigenda zitanga ubuvuzi n’ibijyanye na bwo), kandi ko icyo gikorwa gishobora kurangira uyu munsi.

Jean Kaseya, umukuru wa kiriya kigo kizwi nka Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC), yabwiye abanyamakuru ko gukingira muri DR Congo – ifatwa nk’izingiro rya Mpox – bizatangira “mu cyumweru cya mbere cy’Ukwakira(10)”.

Kiriya kigo kivuga ko gukingira mu Rwanda byatangiye ku wa kabiri w’iki cyumweru hibandwa ku turere duhana imbibi na DR Congo.

Muri Nyakanga(7) ni bwo u Rwanda rwemeje abarwayi babiri ba mbere ba Mpox, bivugwa ko abari bayirwaye bamwe bakize kandi nta watangajwe waba warishwe na yo kugeza ubu.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Afurika yatangaje abantu 29,152 banduye Mpox na 738 yishe mu bihugu 15.

Ibihugu byo ku isi bimaze kugaragaza ko byabonetswemo Mpox 

By Julien B.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza