Dore ibyica abantu benshi mu Rwanda, abagabo ni bo bibasiwe

Raporo ya 2023 y’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) yatangajwe muri Gicurasi 2024, igaragaza ko indwara zitandura zirimo umutima n’umuvuduko w’amaraso, kanseri, guturika k’udutsi tw’ubwonko, umwijima, indwara z’ubuhumekero n’izindi, zifite uruhare rungana na 61% mu kwica Abaturarwanda.

Mu mpfu 32,853 zabaruriwe kwa muganga muri 2023, abishwe n’izo ndwara zitandura bageraga kuri 46%, ariko NISR ubwo yabaruraga impfu zose zabayeho muri uwo mwaka zigera kuri 79,075 zirimo n’izitaranditswe n’abaganga, indwara zitandura ngo zahitanye abagera kuri 61.2% by’abapfuye bose.

Hashingiwe ku mubare w’impfu zanditswe n’abaganga, raporo ya NISR igaragaza ko indwara zandura, impfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara/kuvuka, abana batarengeje imyaka ibiri kuva ku gihe cyo gusamwa, ndetse n’impfu ziterwa n’imirire mibi, byahitanye abagera kuri 43%.

Ni mu gihe impfu zitabaruriwe kwa muganga zitewe n’indwara zandura, abana n’ababyeyi bapfa mu gihe cyo kuvuka n’abatarengeje imyaka ibiri kuva ku gihe cyo gusamwa, hamwe n’imirire mibi, ngo byahitanye abagera kuri 28.6%.

Impfu zituruka ku bikomere, byaba bitewe n’impanuka, kwicwa n’umuntu cyangwa inyamaswa, zahitanye abagera ku 10.2% mu makuru yatanzwe n’abaturage muri rusange, mu gihe izabaruriwe kwa muganga muri 2023 zageze kuri 11%.

Tugarutse ku ndwara zitandura, aho byagaragaye ko zihitana umubare munini w’abantu, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, MINISANTE, ikomeje kuburira abantu ibasaba kwirinda.

Mu bya mbere MINISANTE ibuza abantu harimo inzoga nyinshi n’itabi, ahubwo bakitabira gufata indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto buri gihe, hamwe no gukora siporo.

Imibare twabagejejeho ya Raporo ya NISR (yitwa Vital Statistics Report), ni iyo muri 2023, ariko iyi raporo ihera muri 2019 igaragaza abavutse, abapfuye hamwe n’abagiye bashyingirwa byemewe n’amategeko.

Iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2019 mu Rwanda hapfuye abantu  70,518, muri 2020 hapfuye 75,570, muri 2021 hapfa 75,561, muri 2022 hapfa 76,545 mu gihe muri 2023 hapfuye abagera kuri 79,075.

Ni mu gihe kandi abavutse na bo kuva muri 2019 bari 313,398, muri 2020 havutse 312,678 , muri 2021 havutse 310,249, muri 2022 havutse 341,122, na ho muri 2023 hakaba haravutse abagera kuri 334,018.

Iyi raporo kandi igaragaza ko n’ubwo havuka abana benshi b’abahungu kurusha abakobwa, bajya kugera mu busaza abakobwa ari bo benshi, kuko umubare munini w’abapfa batarengeje imyaka 74 ari abahungu n’abagabo.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi