
Inzego zishinzwe kubungabunga inyamaswa zo muri parike muri Zimbabwe zatangaje ko zigiye kwica inzovu 200 kugirango zigaburire abaturage bugarijwe n’inzara yatewe n’amapfa muri icyo gihugu.

Amakuru dukesha VOA avuga ko “Tinashe Farawo, umuyobozi ku rwego rw’igihugu ushinzwe kubungabunga za parike yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko barimo kwiga uburyo byazakorwa.
Amapfa yabaye mu majyepfo y’umugabane w’Afurika yateye inzara abantu bagera kuri miliyoni 68.”
By Julien B.