
Byari bibereye ijisho kuri benshi babirebaga
Muri uru rukerera rwo ku wa gatatu taliki ya 18 Nzeri ku isaha ya saa 4:12 kugeza saa 4:44 ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi hari ibitangaza bibiri byabaye mu kirere k’isi!
Icya mbere ni uko ukwezi kwagaragaye kwazoye cyane mu bice bitandukanye hirya no hino kw’isi. Ukwezi kwagaragaye mu kirere k’isi kwazoye, ari kunini bidasanzwe kandi kwaka cyane, ibyo bita mu rurimi rw’icyongereza “supermoon”.
Kuzora k’ukwezi bakunze kwita ‘supermoon’
Supermoon ibaho iyo Ukwezi kwegereye isi kurusha ibindi bihe byose ku rwikaragiro (orbit) rwako!
Supermoon yo muri uku kwezi ni iya kabiri ibayeho muri uyu mwaka.
Si ibyo gusa byabayeho kuko habayeho n’ubwirakabiri bw’ukwezi ku gice kingana na 4% cy’ubuso bwose bw’ukwezi. Ubwirakabiri bw’ukwezi bubaho iyo igicucu-cucu k’isi gikingirije ukwezi, bigatuma urumuri rw’izuba ruba ruke cyane ku kwezi!
Ubwo bwirakabiri bwabonywe n’abari muri Afurika, Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, Uburayi, n’ibice bimwe na bimwe bya Aziya ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati. Ubundi bwirakabiri bw’igice cy’ ukwezi bwitezwe muri Kanama 2026, ubwo bizaba bidasanzwe kuko hafi 96% by’ukwezi bizaba byijimye bikingirijwe n’isi.
Nk’uko ibinyamakuru byinshi byabitangaje, abantu benshi hiryo no hino ku isi banejejwe no kwitegereza iyo mirimo y’Imana!
Indege inyura imbere y’ukwezi i Toronto muri Canada
Uko Kwezi guhinguka inyuma y’Umunara wa Galata i Istanbul muri Turkiya
Uko uko Kwezi kwabonetse i Caracas muri VenezuelaNanjing mu Bushinwa mu ntara ya Jiangsu
Uwabirebeshaga imboneshakure Telescope
Uko byari byifashe i Nanjing mu Bushinwa mu ntara ya Jiangsu
Ukwezi kwagaragaye mu migi itandukanye hirya no hino kw’isi
Ukwezi kuba kwegereye isi cyane
Ukwezi kuzamuka inyuma y’inzu yo mu cyaro cya Warwickshire mu Bwongereza
By Julien B.