Ubwirakabiri no kuzora k”ukwezi byagaragaye mu kirere muri uru rukerera

Byari bibereye ijisho kuri benshi babirebaga

Muri uru rukerera rwo ku wa gatatu taliki ya 18 Nzeri ku isaha ya saa 4:12 kugeza saa 4:44 ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi hari ibitangaza bibiri byabaye mu kirere k’isi!
Icya mbere ni uko ukwezi kwagaragaye kwazoye cyane mu bice bitandukanye hirya no hino kw’isi. Ukwezi kwagaragaye mu kirere k’isi kwazoye, ari kunini bidasanzwe kandi kwaka cyane, ibyo bita mu rurimi rw’icyongereza “supermoon”.

Kuzora k’ukwezi bakunze kwita ‘supermoon’

Supermoon ibaho iyo Ukwezi kwegereye isi kurusha ibindi bihe byose ku rwikaragiro (orbit) rwako!

Supermoon yo muri uku kwezi ni iya kabiri ibayeho muri uyu mwaka.

Si ibyo gusa byabayeho kuko habayeho n’ubwirakabiri bw’ukwezi ku gice kingana na 4% cy’ubuso bwose bw’ukwezi. Ubwirakabiri bw’ukwezi bubaho iyo igicucu-cucu k’isi gikingirije ukwezi, bigatuma urumuri rw’izuba ruba ruke cyane ku kwezi!

Ubwo bwirakabiri bwabonywe n’abari muri Afurika, Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, Uburayi, n’ibice bimwe na bimwe bya Aziya ndetse n’Uburasirazuba bwo hagati. Ubundi bwirakabiri bw’igice cy’ ukwezi bwitezwe muri Kanama 2026, ubwo bizaba bidasanzwe kuko hafi 96% by’ukwezi bizaba byijimye bikingirijwe n’isi.
Nk’uko ibinyamakuru byinshi byabitangaje, abantu benshi hiryo no hino ku isi banejejwe no kwitegereza iyo mirimo y’Imana!

Indege inyura imbere y’ukwezi i Toronto muri Canada 

Uko Kwezi guhinguka inyuma y’Umunara wa Galata i Istanbul muri Turkiya

Uko uko Kwezi kwabonetse i Caracas muri VenezuelaNanjing mu Bushinwa mu ntara ya Jiangsu

Uwabirebeshaga imboneshakure Telescope

Uko byari byifashe i Nanjing mu Bushinwa mu ntara ya Jiangsu

Ukwezi kwagaragaye mu migi itandukanye hirya no hino kw’isi 

Ukwezi kuba kwegereye isi cyane

Ukwezi kuzamuka inyuma y’inzu yo mu cyaro cya Warwickshire mu Bwongereza

By Julien B.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza