Haje Covid-19 nshya yitwa XEC, abantu bihutire gufata urukingo

Ikinyamakuru BBC cy’Abongereza kivuga ko hari ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa XEC bwatangiriye mu gihugu cy’u Budage, ariko bukaba ngo bwageze mu bihugu bitandukanye byo ku isi, biba ngombwa ko abantu bose basabwa gutangira kwikingiza guhera mu kwezi gutaha kwa cumi.

Abakozi b’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe Ubuzima(UK Health Security Agency/UKHSA), basaba abaturage kuzitabira gufata urukingo rw’iyo Covid-19, kugira ngo idahinduka icyorezo mu mezi make ari imbere.

XEC imaze kugaragara mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) Denmark n’ahandi, nk’uko bitangazwa n’abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter.

Abaganga bavuga ko ubukana bwa XEC bushobora kuyitera gukwira henshi ku isi muri ibi bihe by’umuhindo kuva muri Nzeri-Ukuboza 2024, mu gihe hadashyizweho gahunda yo gufata urukingo rushya.

BBC ivuga ko abafite intege nke z’umubiri, bazahabwa urukingo rw’ubuntu, kandi inkingo za Covid-19 zimaze kuvugururwa kugira ngo zibashe guhangana no kwihinduranya kw’amoko mashya y’icyo cyorezo.

Umuyobozi w’Ikigo cyigisha ibijyanye n’utunyangingo(genetics) muri Kaminuza yo mu Bwongereza yitwa University College London, Prof François Balloux, avuga ko n’ubwo XEC irusha ubukana andi moko ya COVID-19, inkingo zayo ngo zifite uburyo ziyica intege.

Prof Balloux avuga ko XEC ishobora kuzaba icyorezo gikomeye kugeza no mu bihe by’Urugaryi by’ukwezi k’Ukuboza 2024, Mutarama na Gashyantare 2025.

Umuyobozi w’Ikigo cyo muri USA cyitwa ‘Scripps Research Translational Institute’, muri California, Eric Topol, agira ati “XEC yatangiye kugaragara, kandi nyuma y’ibyumweru byinshi cyangwa amezi abiri izaba yahindutse icyorezo, yageze ku rwego rwo hejuru.”

Ibimenyetso bya XEC bigaragara ngo ni uguhinda umuriro, uburibwe, gucika intege, inkorora no gukakara mu mihogo, ariko umuntu agatangira koroherwa nyuma y’ibyumweru bike n’ubwo ngo gukora bitwara igihe kirekire.

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza(UKHSA) kivuga ko kizatangira gukingira Covid-19 mu kwezi k’Ukwakira 2024, gihereye ku bafite intege nke z’umubiri nk’abasheshe akanguhe, abarwayi n’abakora mu nzego zikorana n’abantu benshi nk’abaganga n’abita ku bakuze, n’ubwo ngo iyo gahunda ishobora gutangira mbere yaho.

Umuyobozi wungirije wa UKHSA, Dr Gayatri Amirthalingam yagize ati “Ni ibisanzwe ko virusi yihinduranya mu buryo bw’utunyangingo, UKHSA ikomeje gukurikirana amakuru yose yerekeye ubwoko bushya bwa Covid-19 mu Bwongereza n’ahandi hose ku Isi, hamwe no kuyatangaza mu buryo buhoraho.”

Dr Amirthalingam avuga ko inkingo zibuza umuntu kuremba kubera Covid-19, agasaba umuntu wese abakozi b’inzego z’ubuzima bazageraho, kwitabira gufata urukingo muri iki gihe cy’Umuhindo.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge