
Ikibuga cya Golf Donald Trump akoreraho Siporo, cyitwa Trump National Golf Club, kiri muri West Palm Beach muri Leta ya Florida cyumvikanyemo urufaya rw’amasasu bivugwa ko abamurinda barashe umuntu bikekwa ko yari agiye kumwivugana.
Bibaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, aho Trump yahise avanwa ikitaraganya agahungishwa.
Umuvugizi we, Steven Cheung, yagize ati “Perezida Trump ari aho ni amahoro nyuma y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu bice yari arimo, nta bindi twakongeraho.”