
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bwatangaje ko umuriro w’amashanyarazi uzabura mu mpera z’iki cyumweru kuva saa kumi n’imwe z’umuguroba mu byanya byahariwe inganda bya Bugesera, Rwamagana, Nyagatare, Muhanga na Musanze ndetse n’inganda za Cimerwa, Skol, Bralirwa hamwe n’iz’icyayi za Nyabihu na Rubaya.
REG ivuga ko umuriro uzabura bitewe n’imirimo yihutirwa yo gusana
Uruganda rw’Amashanyarazi rwa ‘Shema Power Plant’ rukwirakwiza mu Rwanda ingufu zikomoka kuri gazi metane yo mu kiyaga cya Kivu.
Umuriro ngo uzabura ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 no ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kugeza saa yine z’ijoro (22h00),
REG yiseguye ku bafatabuguzi bayo kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo mirimo izaba ikorwa, ariko itangazo yatanze rigakomeza rigira riti “Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi, kuko umuriro
ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.”