
Iteganyagihe ryatangajwe na Meteo-Rwanda kuri uyu wa Gatatu ryerekana ko hagati muri uku kwezi kwa Nzeri(kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe iboneka mu bihe nk’ibi, kandi hakazumvikana gushyuha cyane.
Meteo ivuga ko ingano y’imvura iteganyijwe muri iyi minsi 10 iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 40, kandi kandi ko ahazaboneka imvura nke ari mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba.
Imvura iteganyijwe ikaba iri munsi y’ikigero cy’isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri
hagati y’umwe n’itatu, ikaba iteganyijwe taliki ya 11 Nzeri no mu mpera z’iki gice cyo hagati cy’ukwezi kwa Nzeri.
Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze, Burera no mu bice bike by’Uturere twa Nyagatare na Rutsiro.
Ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara
y’Amajyepfo niy’Iburasirazuba hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nke ikazaba iri hagati ya milimetero 0 na 10. Imvura iteganyijwe izaturuka ku miterere ya buri hantu.
Ubushyuhe buzaba bwinshi cyane ku manywa ninjoro hakonje cyane
Meteo ivuga ko ubushyuhe na bwo buteganyijwe kwiyongera henshi mu Gihugu ugereranyije n’ibihe bishize, aho
ubwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 32, mu gihe ubwo hasi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 18.
Mu Karere ka Bugerera, mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, mu Mayaga no mu Kibaya cya
Bugarama, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buzaba bubarirwa hagati ya dogere selisiyusi 30 na 32.
Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, ibice byinshi by’Uturere twa Nyabihu, mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Musanze, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 24.
Ubushyuhe bwo hasi na bwo buteganyijwe kwiyongera henshi mu Gihugu ugereranyije n’ibice byabanje, aho mu karere ka Nyabihu, no mu bice by’Uturere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruzizi hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 12.
Henshi mu turere twa Nyagatare,
Gatsibo, Kayonza, Kirehe n’Umujyi wa Kigali ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere selisiyusi 16 na 18.
Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko
uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda, utegantijwe henshi mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke no mu bice bito byo mu Turere twa Rusizi, Nyamagabe na Ngororero.
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya
metero 4 na metero 10 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Nzeri 2024.
Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Bugesera, Kamonyi na Muhanga, hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.