
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko abanyeshuri bacumbukirwa basabye guhindurirwa ibigo n’ibyo biga, bazasubizwa kuva tariki 13-17 Nzeri 2024.
Mu gihe abandi amasomo atangira tariki 9 Nzeri 2024, abo banyeshuri batanyuzwe n’ibigo cyangwa amasomo bahawe kwiga, baracyafite icyumweru kirenga bitegura kujya kwiga.