
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Anglican mu Rwanda (Archb Dr.Laurent Mbanda, yatorewe kuyobora umuryango wa RIC (Rwanda inter-Religious council) uhuza amatorero, amadini na kiliziya, akaba asimbuye Mgr Filipo Rukamba wa Diyoseze Gatolika ya Butare.

Abandi batorewe kuyobora uwo muryango barimo Visi Perezida wa mbere, ari we Mufti Sheik Sindayigaya Musa uyobora Idini rya Islam, hamwe na ba Visi Perezida wa Kabiri ari bo Mgr Kayinamura Samuel w’Itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda na Bishop Dr.Fidel Masengo wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda.

Abajyanama ni Mgr Papias Musengamana wo muri Diyoseze Gatolika ya Byumba, Dr.Charles Mugisha na Bishop Dr.Gahungu Bunini.