
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nyuma yo kuganira n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, havuyemo kwirukana Umusirikare mukuru n’abandi basaga 200.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko Perezida Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaganiriye na ‘Etat Major (Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo) ibijyanye n’amahoro hamwe n’iby’ingenzi bireba umutekano w’Igihugu.
Nyuma y’iyo nama kandi Ibiro by’Umuvugizi wa RDF byatangaje ko Perezida Kagame yirukanye mu gisirikare Jenerali Majoro(Maj Gen) Martin Nzaramba na Col Dr Etienne Uwimana, hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru n’abato 19, ku mpamvu zitatangajwe.
Itangazo kandi rivuga ko Perezida Kagame yemeje gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 b’ayandi mapeti mu gisirikare cy’u Rwanda(RDF).