Yago yahunze Igihugu

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago yatangaje ko yahunze “biturutse ku bo yita agatsiko kashatse kumwica mu myaka Ine ishize .”

Uyu muhanzi mu magambo yanditse ku rubuga rwe rwa X , avuga ko “ Aho kuva mu buzima wava mu barozi ‘ .

Uyu muhanzi avuga ko yahungiye muri Uganda bidatewe nuko yanga Igihugu ahubwo kubera bamwe mu bakomeje kumurwanya mu rugendo rwe rwa muzika.

Ku rubuga rwa X yagize ati “[…] Ukuri kugomba gutsinda.Umuntu atotezwa imyaka ine n’abantu bamwe abandi bakabakomera amashyi. Undi yavuga mu cyumweru kimwe bagashya ubwoba,ibikuba bigacika.”

Yakomeje ati “ Mwantoteje imyaka ine isi yose iranyanga mumbeshya kubera ubwoba bwanyu no gushaka kwikubira. Muhagarare.”

Uyu muhanzi avuga ko ahunze igihugu atari uko arwanga ahubwo ahunze agatsiko kamurwanya.

Ati “ Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko kabashatse kunyica mumyaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise numwe,umutima wanjye urababaye cyane. Ariko numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye,mama arakubyarira. Uganda nyakira.”

Mu 2015, akirangiza amashuri yisumbuye yinjiye mu Itangazamakuru, akora kuri Goodrich TV, aza kuhava ajya kuri TV10, ari naho yamenyekaniye cyane nk’umwe mu banyamakuru b’abahanga.

Uyu muhanzi yakomeje gukora ibiganiro bya Youtube bigaruka ku bahanzi no ku bikorwa by’imyidagaduro.
Icyakora kuri Youtube haje inkubiri yo guterana amagambo hagati y’abahanzi barimo na Yago. Ibi ari na byo avuga ko byatumye ahunga.

Source: umuseke.rw

By Jean de Dieu UDAHEMUKA 

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye