
Inoti nshya y’amafaranga 5,000 iriho ishusho ya Kigali Convention Center, mu gihe iya 2000Frw ifite ishusho y’imisozi ikikije ikiyaga cya Kivu.
Ubusanzwe iyo hari inoti nshya yasohotse, hashyirwaho igihe cyo kuba ikoreshwa ariko ikagenda icika mu mifuka y’abantu buhoro buhoro, kuko iyo igeze muri banki itongera gusohoka.
Banki Nkuru y’u Rwanda yamaze gushyira ahagaragara izi noti nshya kuri uyu wa Gatanu.
Izi noti zashyizweho n’Iteka rya Perezida n° 073/01 ryo ku wa 29/08/2024 rikaba ryamaze gutangazwa kuri uyu wa Gatanu.