Umusirikare wa FARDC yarashe mu Rwanda

Amakuru dukesha abari i Rubavu aravuga ko ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 29 Kanama 2024, umusirikare wo mu ngabo za Congo (FARDC ), yarashe amasasu menshi mu Rwanda, ahagaze ku mupaka witwa ‘Petite Bariyeri’.

Abaturiye uyu mupaka w’u Rwanda na Congo bavuga ko nta muntu ayo masasu yishe cyangwa ngo akomeretse, ariko akaba yafashe inzu y’umuturage ibirahure by’amadirishya yayo birameneka.

Hari umuturage waganiriye n’ikinyamakuru Umuseke agira ati ” Umusirikare yaje arasa amasasu menshi, yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse.”

Uwo muturage avuga ko kuva aho uwo musirikare arasiye mu Rwanda, Abanyarwanda barimo gutinya kwambuka bajya muri Congo, ndetse n’Abanyekongo bari bari mu Rwanda bahise bihutira gusubira iwabo.

Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zatangiye gukurikirana iby’icyo gikorwa kugeza ubu kitarasobanurwa icyo cyari kigambiriye.

 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza