
Amakuru dukesha abari i Rubavu aravuga ko ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 29 Kanama 2024, umusirikare wo mu ngabo za Congo (FARDC ), yarashe amasasu menshi mu Rwanda, ahagaze ku mupaka witwa ‘Petite Bariyeri’.
Abaturiye uyu mupaka w’u Rwanda na Congo bavuga ko nta muntu ayo masasu yishe cyangwa ngo akomeretse, ariko akaba yafashe inzu y’umuturage ibirahure by’amadirishya yayo birameneka.
Hari umuturage waganiriye n’ikinyamakuru Umuseke agira ati ” Umusirikare yaje arasa amasasu menshi, yafashe inzu duturanye ibirahure byo ku madirishya byamenetse.”
Uwo muturage avuga ko kuva aho uwo musirikare arasiye mu Rwanda, Abanyarwanda barimo gutinya kwambuka bajya muri Congo, ndetse n’Abanyekongo bari bari mu Rwanda bahise bihutira gusubira iwabo.
Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zatangiye gukurikirana iby’icyo gikorwa kugeza ubu kitarasobanurwa icyo cyari kigambiriye.