
Iyi si twese twavukiyeho, tukaba tunayituyeho, iyo uyitegereje n’amaso yawe uba ubona ihamye hamwe ndetse rwose ituje mu buryo bukomeye ! Nyamara si ko bimeze, kuko uramutse uyitaruye, ukayitegereza, wabona uburyo yiruka bya bindi bita ‘amasigamana’ ugatangara cyane kuko nta kinyabiziga na kimwe cyo mu isi cyabasha kuyikurikira!
Iyi si ikora ingendo ebyiri, kandi zose izikorera icyarimwe nubwo zitandukanye. Rumwe irukora yizenguruka urundi ikarukora izenguruka izuba.
Urugendo ikora yizenguruka rumara amasaha makumyabiri n’ane. Ikaba ikoze urugendo rwa kilometero ibihumbi mirongo ine na mirongo irindwi n’eshanu(40,075km). Uru rugendo kandi rungana n’umuzenguruko w’isi, rukaba ari rwo rugena ibihe by’umunsi, kuva saa sita z’ijoro kugeza izindi saa sita z’ijoro.
Naho urugendo isi ikora izenguruka izuba rungana na kilometero miliyoni maganakenda na mirongo ine (940,000,000km). Ikarurangiza mu gihe kingana n’iminsi 365 n’amasaha 5 n’iminota 48 n’amasegonda 45. Ubwo ni ukuvuga ko iba ifite muvuduko wa kilometero makumyabiri n’ikenda n’ibice umunani mu isegonda rimwe (29,8km/s) cyangwa se kilometero ibihumbi ijana na birindwi na maganabiri na mirongo inani mu isaha (107.280km/h). Uru rugendo narwo rusobanuye ko iyo irushoje, umwaka umwe n’amasaha atanu n’iminota mirongo ine n’umunani n’amasegonda mirongo ine n’atanu biba birangiye.
Ikibazo wakwibaza ni iki: Ese ko umwaka urangira ku italiki ya 31 Ukuboza saa tanu na mirongo itanu n’ikenda n’amasegonda mirongo itanu n’ikenda (11:59:59PM), ese ariya masaha atanu n’iminota mirongo ine n’umunani n’amasegonda mirongo ine n’atanu byo bijya hehe? Ko saa sita z’ijoro umwaka wundi uba utangiye, icyo gihe cyo kibarirwa hehe?
Igisubizo tuzakigarukaho mu nkuru itaha.
By B. Julien