Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakiriye mugenzi we
wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RD Congo), Félix Antoine Tshisekedi, kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, amwizeza ubufasha bwose mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.
Perezida Tshisekedi yavuye mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bukungu i Davos mu Busuwisi ahitira i Paris mu Bufaransa, aho yari yatumiwe na Perezida Emmanuel Macron.
Macron akimara kwakira Tshisekedi mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa yitwa Palais de l’Élysée, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko impande zombi zabitangaje.
Macron yagize ati “Nishimiye kwakira Perezida Félix Tshisekedi i Paris, nongeye kumwizeza ubufasha bwose bw’u Bufaransa mu bijyanye n’ubusugire no kutavogerwa kw’imipaka ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’umuhate wo guhagarika intambara mu burasirazuba bw’icyo gihugu mu buryo bufatika kandi bugaragara.”
Yakomeje agira ati “Twiyemeje gutanga ibisubizo abaturage bakeneye.”
Ibiro bya Perezida wa Congo, byavuze ko uretse ubufatanye mu kugarukana amahoro mu burasirazuba bwa Congo, Macron na Tshisekedi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.
Mu kwezi k’Ukwakira(10) k’umwaka ushize u Bufaransa bwateguye inama ku kibazo cy’ingaruka z’intambara ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo, aho Macron yasabaga ko ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa, ariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akavuga ko ibi byagombye gusabwa abagenzura icyo kibuga, ari bo AFC/M23.







