FDLR si umubare ni igitekerezo-Rutaremara na Dr Habineza

Impuguke mu bya Politiki, Umukambwe Tito Rutaremara hamwe n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda(NFPO), Senateri  Dr Frank Habineza, bavuga ko FDLR iteye impungenge zikomeye ku Rwanda, bidashingiye ku mubare w’abayigize ahubwo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yamaze kwigishwa muri Congo.

Mu Kiganiro baherutse kugirana na bimwe mu bitangazamakuru, Tito Rutaremara na Senateri Dr Frank Habineza bavuze ko ikibazo cy’umubare uvugwa kuba ari muto w’abagize FDLR atari cyo gikwiye kurebwaho cyane, bitewe n’uko ingengabiterezo ibarimo ngo ifite ubukana bukomeye.

Dr Habineza avuga ko nyuma y’ikiganiro Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda ryagiranye na Gen James Kabarebe wari Umunyamabanga  wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ku ngingo y’umutekano mu Karere ndetse n’amagambo ‘Perezida wa Congo yari amaze kuvuga ko azatera u Rwanda’, iri huriro ryaje gusohora itangazo rigaragaza ko ingamba z’ubwirinzi zitagomba kuvaho.

Senateri Dr Habineza avuga ko Leta ya Congo igomba kwitandukanya na FDLR n’ingengabitekerezo y’amacakubiri  yo kwanga abavuga Ikinyarwanda, ikabaha uburenganzira bemererwa nk’abenegihugu, bitaba ibyo ‘ikabareka bakigenga ariko bakajyana n’ubutaka batuyeho’.

Igisubizo ku bavuga ko FDLR igizwe n’abantu bake

Uyu muvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda asubiza abavuga ko FDLR nta cyo itwaye kuko ngo ari bake, aho asobanura ko uyu mutwe urenze kuba ari abantu bagaragara, ahubwo ari igitekerezo.

Dr Habineza akomeza agira ati “FDLR ni igitekerezo, ni abantu bakomoka ku bakoze Jenoside mu Rwanda, ikibazo cya FDLR ntabwo ari ikibazo cy’umubare ngo ‘ni bake cyangwa ni benshi, n’ubwo numvise ko atari bake, sinzi imibare yabo ariko numva ko barenga ibihumbi bibiri, ariko n’iyo baba ari batanu bafite ibitekerezo bibi, ikibazo cyabo kiba kigomba kurwanywa.”

Hagati aho kandi ngo FDLR imaze kwivanga n’igisirikare cya Congo(ku buryo harimo n’abarinda Umukuru w’Igihugu), bakaba barafashijwe kwiga, bajya mu buyobozi, ndetse bakaba bafite imitungo ku buryo ngo bamaze kugira imbaraga zikomeye, nk’uko Dr Habineza akomeza abisobanura.

Umukambwe Tito Rutaremara na we akomeza ashimangira ko FDLR yamaze kugira imbaraga zikomeye cyane, aho amoko atandukanye y’Abanyekongo arimo n’abakozi ba Leta, igisirikare ndetse n’abandi kugera ku Mukuru w’Igihugu cyabo, bose ngo bamaze kwanga Abanyarwanda kugera ku rwego rwo gutegura kugirira nabi u Rwanda.

Rutaremara agira ati “FDLR ikibi cyayo ni uko cya gitekerezo cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside yacyigishije muri abo baturage, ariko noneho inarenzaho ibyigisha ba Tshisekedi, ba Muyaya n’abandi bose b’abasirikare bakuru ujya wumva bahaguruka bakabivuga, urumva rero, baba 10 baba bangahe, Yezu ko yatangije Kiliziya Gatolika ari hamwe na 12, ubu se ntiyarangije isi yose!”

Rutaremara avuga ko FDLR ngo yakoze muri ubwo buryo bwa Yezu bwo kwigisha Abanyekongo bakanga abandi Banyekongo babahora ubwoko, n’ubwo “ntacyo itwaye ku Rwanda kuko rwashyizeho ubwirinzi, Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakaba bigishwa ukuri bakakumva, ariko ikibazo ni abari hanze y’igihugu.”

Tito Rutaremara avuga ko abahakana Jenoside baba abari muri Congo cyangwa hanze yayo hirya no hino ku isi, ahanini bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhakana no gupfobya Jenoside, urugamba yumva Abanyarwanda badashobora gutsindwa.

Ati “Ntibaturusha ubuhanga, ntibaturusha kujya ku mbuga nkoranyambaga, niba bivuzwe n’abantu 10 twe tubivuge turi abantu 1000 tubyamagana, tubirwanye, burya hari n’Abanyekongo bazima twabibasobanurira.”

Tito Rutaremara avuga ko kugeza ubu hari abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 30 bava hanze y’igihugu bakaza kwiga muri za kaminuza no mu mashuri yisumbuye byo mu Rwanda, bashobora gusobanurirwa na bagenzi babo b’Abanyarwanda kugira ngo bajye hirya no hino muri Afurika kurwanya ingengabibitekerezo ya Jenoside.

Uretse Tito Rutaremara na Dr Habineza bavuga ko Congo iteje impungenge ku mutekano w’u Rwanda, abandi bayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika, bagaruka kuri iki kibazo bavuga ko umuryango w’uwari Perezida Juvenal Habyarimana urimo gufatanya na Leta ya Congo imyiteguro yo kugirira nabi u Rwanda.

Related Posts

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

Read more

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

Read more

Ntibigucike

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge