Ishami ry’Urugaga rw’Abikorera(PSF) rishinzwe ubwikorezi bw’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, rivuga ko imodoka na moto z’amashanyarazi Leta isaba abantu kugura zihari ku bwinshi, ariko mu gihe yasabye abantu kuba ari zo bibandaho, hakenewe kongera umubare wa sitasiyo zizisharija.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda (MININFRA), yategetse abagura ibinyabiziga kwibanda ku bitwarwa n’amashanyarazi, mu gihe ibikomoka kuri peterori bitangiye kubura hirya no hino ku isi bitewe n’intambara ihanganishije Iran na Amerika.
Ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo MININFRA ku itariki 14 Mata 2026, ivuga ko kuva icyo gihe abagura ibinyabiziga bose (by’ubwihariko ibigo bya Leta) bategetswe ko nibura 30% y’ibinyabiziga byaguzwe bigomba kuba ari ibitwarwa n’amashanyarazi gusa.
Iyi baruwa igira iti “Mu rwego rwo kugendera mu cyerekezo cya Leta cyo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peterori no kugera ku ntego za gahunda ya NDC (yo kugabanya irekurwa ry’imyuka yangiza ikirere) cyane cyane mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, musabwe kugura imodoka zose binyuze mu itangwa ry’amasoko ya Leta ateza imbere uburyo burambye.”
MININFRA ivuga ko abagura ibinyabiziga biri mu mubare w’ibiharwe udashobora kubona ijanisha rya 30%, cyangwa mu gihe babonye ibinyabiziga bizagurwa ari bike, icya mbere basabwa kwitwararika mu kugura ari ukwita ku bitwarwa n’amashanyarazi.
Itangazo rigasoza rivuga ko ikigo cyose kizanyuranya n’iki cyemezo kigashaka kujya munsi ya 30% y’umubare w’ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi, kizasabwa kwisobanura mu buryo bukomeye kandi icyo cyemezo ngo kizafatwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
3Dtv yaganiriye na Abdul Ndarubogoye, umuyobozi w’abikorezi batumiza ibintu mu mahanga mu Rugaga rw’Abikorera PSF, avuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi gusa zihari ku bwinshi, ariko ko mu gihe abantu bazigura vuba vuba ari benshi mu Rwanda bashobora guhura n’imbogamizi yo kutabona aho bazisharija.
Ndarubogoye yagize ati “Mu Rwanda no mu mahanga imodoka zitwarwa n’amashanyarazi ku rugero rwa 100% zirahari ku bwinshi, ahubwo ikibazo dufite hano mu Rwanda ni uko hataraboneka uburyo bw’aho zigomba gusharijwa, haracyari hake cyane amasitasiyo yazo aracyari make, kandi n’aho ari ni mu mijyi gusa, mu ntara usanga zitariyo!”
Ndarubogoye avuga ko imodoka zitwarwa n’amashanyarazi icyo zirusha izitwarwa na mazutu cyangwa lisansi ari uko zo zigenda ibirometero byinshi cyane zitarongera gusubira gusharijwa, akaba ari yo mahirwe abantu bafite mu gihe batarabona sitasiyo zihagije.
Ndarubogoye avuga ko hari imodoka zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 600-700 zitarongera gusubira ku muriro, ku buryo ngo ishobora kurenza icyumweru itagiye kuri sharijeri.






