Perezida Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 5,746

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abapolisi 5,746
bakuru(mu mapeti) n’abato, barimo uwari Assistant Commissioner of Police (ACP), Bertin Mutezintare wahawe ipeti rya Commissioner of Police (CP).

CP Mutezintare wagiye avugwa kenshi mu Itangazamakuru, asanzwe kuri ubu ari umuyobozi w’umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda wo gutabara aho rukomeye (Special Intervention Force -SIF).

Abapolisi bakuru 5 bari bafite ipeti rya ACP bazamuwe mu ntera bakambikwa ipeti rya CP, Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, Bértin Mutezintare, Emmanuel Karasi, Barthélémy Rugwizangoga na Fidèle Mugengana, mu gihe 10 bari bafite ipeti rya CSP bazamuwe mu ntera bagahabwa irya ACP.

Mu ba Ofisiye bakuru n’abato, 5 bari bafite SSP bambitswe ipeti rya CSP, 94 bari bafite SP bazamuwe kuri SSP, 161 bari bafite CIP bahawe SP, 574 bari bafite IP bambitswe ipeti rya CIP, 17 bari bambaye AIP bambitswe ipeti rya IP.

Muri ba Suzofisiye n’Abapolisi bato bazamuwe mu ntera harimo 282 bavuye kuri S/SGT bakambikwa C/SGT, 763 bavuye kuri SGT bambikwa S/SGT, 1,886 bavuye kuri CPL bambikwa SGT, 1949 bavuye kuri PC bambikwa ipeti rya CPL.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye