Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma inzego zose ziyikoreramo zimukira ahandi.
Iyi nyubako ya RDB iherereye mu Mudugudu witwa Izuba, Akagari ka Gishushu, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ikaba isanzwe ikoreramo icyo kigo(cya RDB) hamwe n’izindi nzego zirimo Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Ikigo gishinzwe Imiturire(RHA) ndetse n’amwe mu mashami y’Ikigo gishinzwe Mine, Peterori na Gaz(RMB).
Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko iyi nyubako yagize ikibazo cyo kwika cyangwa guhengama, ku buryo ngo yashoboraga gusenyuka ikagwira abayirimo, none bimaze kwemezwa na RDB ko igomba kuvugururwa.
Itangazo RDB yanditse kuri uyu wa Mbere rigira riti “Urwego RDB ruramenyesha abantu bose, abafatanyabikorwa n’izindi nzego bireba ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026, inyubako ya RDB izafungwa by’agateganyo kubera imirimo yateganyijwe yo kuyivugurura.”
RDB ikomeza ivuga ko muri iki gihe ibigo biyishamikiyeho n’izindi nzego zihakorera, bizimukira by’agateganyo mu bindi biro. Aho ibyo biro bishya biherereye n’uburyo serivisi zizakomeza gutangwa ngo bizatangazwa bidatinze.
RDB ivuga ko mu gihe ibyo biro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre zizaba zirimo gutangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1, mu Mujyi wa Kigali.
Izindi serivisi ngo zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga za RDB zisanzwe zikoreshwa.
RDB ivuga ko abashinzwe kwita ku bakiriya bazakomeza gukora nk’ibisanzwe kandi biteguye kubafasha no kubayobora, ndetse ko amasaha y’akazi ari ukuva saa moya za mu gitondo (07:00) kugeza saa tanu z’ijoro (23:00) ku isaha ya Kigali.






