Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome bukomeye mu bice bitandukanye bituwe cyane bigenzurwa n’uwo mutwe.

Umuvugizi wa Politike wa AFC-M23, Lawrence Kanyuka, yanditse ku rubuga rwa X agira ati “Mu ijoro ryo ku itariki 01 bucya ari ku ya 02 Gicurasi 2026, hagati ya saa ine na saa cyenda n’igice z’ijoro, igisirikare cya Kinshasa n’abo bafatanyije, bagabye ibitero by’ubugome bukomeye mu bice bituwe cyane bya Rugezi mu Minembwe, hakoreshejwe drone za kamikaze.”

Ati “Muri iri joro kandi kuva saa kumi za mu gitondo, icyo gisirikare(FARDC) cyakomeje kugaba ibitero by’ubugome bukomeye mu bice bya Nyamugari, Kivoka, Rutare, Tushunguti, Kaboneke, Rubiri, Mutara no mu bice bihegereye byo muri Teritware ya Kalehe(Kivu y’Epfo), hakoreshejwe drones n’intwaro ziremereye.”

Kanyuka avuga ko ibi bitero byateje impfu z’abantu, bisenya imitungo myinshi ndetse bikaba byeteje imbaga y’abaturage kuva mu byabo barahunga.

Kubera iyo mpamvu y’ubwicanyi budasanzwe ngo AFC-M23 ikomeje kwiyemeza kurinda no kurengera abaturage.

Intambara mu burasirazuba bwa Congo yongeye kubyutsa ubukana budasanzwe nyuma y’amasezerano yagiye ashyirwaho umukono hagati ya Leta y’icyo gihugu n’umutwe wa AFC-M23, haba i Nairobi muri Kenya, Luanda muri Angola, Doha muri Qatar na Montreux mu Busuwisi.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe