U Burusiya burifuza guhuza u Rwanda na Congo kuko ‘intambara itazarangira vuba’

U Burusiya bwatangaje ko bwiteguye gutanga umusanzu wo kumvikanisha Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) n’u Rwanda mu gihe bwabisabwa, kuko bubona ko intambara idateze kurangira vuba.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhuza impande zihanganye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo ako gace kagarukemo amahoro.

Lavrov avuga ko n’ubwo habayeho ibiganiro by’amahoro mu mirwa mikuru y’ibihugu bitandukanye guhera i Nairobi muri Kenya, i Luanda muri Angola, i Doha muri Qatar ndetse n’i Washington muri Amerika, izi ngufu zose ngo ntacyo zizageraho vuba kubera ibibazo bisanzweho bitigeze bibonerwa ibisubizo.

BBC yanditse iyi nkuru kuri Lavrov ugira ati “Dusanzwe dufitanye umubano mwiza na Congo ndetse n’u Rwanda, kandi turifuza kubona amakimbirane hagati y’ibihugu byombi arangira, ariko mvugishije ukuri, ibijyanye n’uko iyi ntambara yaba irimo kurangira vuba aha, nta birimo. Mu gihe twasabwa kuba umuhuza, ntawe tuzahakanira”.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Lavrov yabajijwe impamvu abona kugeza ubu intambara ihanganishije Umutwe wa M23 na Leta ya Congo itarangira burundu, nyamara amasezerano y’amahoro aheruka gushyirwaho umukono i Washington hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Lavrov yasubije agira ati “Ku bijyanye n’umuhate wa Donald Trump wavuze ko intambara muri Congo iri mu zigera ku munani ku isi amaze kurangiza, ariko wibuke ko yaje kwisubira akavuga ko iyi ntambara yongeye kwaduka.”

Mu bivugwaho gukomeza intambara mu burasirazuba bwa Congo hari ugushinjanya hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda, aho Leta ya Kinshasa ivuga ko rutera inkunga umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rukavuga ko Congo icumbikiye kandi ifasha umutwe wa FDLR ‘ugamije kuruhungabanyiriza umutekano.’

Lavrov avuga ko n’ubwo AFC/M23 itemewe n’amategeko, ariko ngo ni abarwanyi bafite imbaraga ku buryo kubanesha atari ibya vuba aha, akaba ari ho ahera avuga ko mu gihe u Burusiya bwasabwa umusanzu wo kugarukana amahoro, bwatangira kureba icyakorwa.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye