Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, agira inama ababyeyi kukoresha imbaraga z’umurengera mu guhana abana, aho atanga urugero ku mwana w’umukobwa wishyiriye umuhungu umuruta akanishyurira lodge uwo musore kugira ngo basambane, agamije guhimana n’ababyeyi be bari bamaze kumuhana.
Ni umukobwa utaruzuza imyaka 18 y’amavuko, atuye i Kimisagara muri Nyarugenge akaba ari na ho yiga. Ku mugoroba umwe musaza we yamubonye ahagararanye n’umuhungu umuruta ku muhanda, ni ko kujya kumurega iwabo.
Umukobwa yageze iwabo ababyeyi bamubwira ko igituma yirata akajya no guhagararana n’abahungu ku muhanda ari imisatsi ye hamwe no kwambara amajipo magufi.
Abo babyeyi bahereyeko bogosha umusatsi wose w’uwo mwana w’umukobwa ku buryo asigarana uruhara(igipara), ndetse bamuciraho ijipo, bukeye bamuha amafaranga 6,000Frw ngo ajye ku ishuri kugura indi jipo ariko ndende.
Umukobwa ageze ku marembo y’ishuri abandi bamuha inkwenene (baramuserereza) bagira bati “Byagenze bite kugira ngo uze ku ishuri n’urwo ruhara!”
Umutangabuhamya uzi iwabo w’uwo mwana w’umukobwa yakomeje abwira KIGALIINFO ko uwo mukobwa yagize ipfunwe ntiyakomeza ngo yinjire mu ishuri, ahubwo yahise ahamagara wa muhungu w’inshuti ye babonaniye ku muhanda ngo “aze amubwire ibimubayeho.”
Umuhungu ngo yabwiye umukobwa ko nta mafaranga afite yo kuza aho ari, “noneho wa mukobwa kuko yari agifite ya mafaranga yo kugura ijipo, akuraho itike asanga umusore i Nyamirambo.”
Umukobwa agezeyo umuhungu amubaza impamvu atagiye ku ishuri, undi ati ‘ngwino dushake ahantu hiherereye mbikubwire neza.’
Bagiye muri ‘lodge(icumbi)’ barasambana bisabwe n’umukobwa kuko yabwiraga umusore ko afite amafaranga 5,000Frw yari asigaranye amaze gukuraho itike ya moto yamuvanye i Kimisagara.
Nyuma yaho iperereza ryakozwe na RIB bisabwe n’ababyeyi b’uwo mukobwa wageze iwabo asa n’uwasambanijwe, ryagaragaje ko wa musore wari uhagararanye na we ku muhanda ari we wamusambanyije, ni ko kumushakisha, arafatwa arafungwa.
Ubutumwa bw’Ubugenzacyaha(RIB)
Mu kiganiro RIB yagiranye n’Abanyamakuru ku wa 01 Ukuboza 2025, Umuvugizi w’uru rwego, Dr Thierry B Murangira yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina hari aho rikorwa rigizwemo uruhare no kudakenga kw’ababyeyi bamwe na bamwe.
Ni ubutumwa Dr Murangira yatanze muri iki gihe u Rwanda rufatanyije n’amahanga mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Dr Murangira atanga urugero kuri uwo mwana w’umukobwa utaruzuza imyaka 18 y’amavuko wasambanyijwe n’umuhungu umuruta bitewe n’igihano iwabo bari bamuhaye. Avuga ko gukorera uwo mwana itoteza ari byo byamuteye gutangira guhima ababyeyi akajya gushaka abamusambanya.







