Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ashingiye ku ngingo za 116 na 112 z’Itegeko Nshinga, yakuyeho bamwe mu bagize Guverinoma ashyiramo abandi bashya, aho uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Dr Telesphore Ndabamenye asimbuye Dr Mark Cyubahiro Bagabe ku mwanya wa Minisitiri.
Ni mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na yo ibonye Dr Usta Kayitesi nk’Umunyamabanga wa Leta mushya usimbuye Gen James Kabarebe wasubiye ku mwanya w’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano.
Dr Charles Muligande w’imyaka 67 y’amavuko, waherukaga mu buyobozi mu mwaka wa 2015 (aho yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani muri 2011-2015) ariko mbere yaho yarari mu myanya ikomeye nko kuba yarabaye Minisitiri w’Uburezi kuva 2009-2011, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri 2008-2009, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri 2002-2008, ubu yagiye kuba Umusenateri usimbura Dr Usta Kaitesi wagiye kuba Umunyamabanga wa Leta.
Umunyamabanga wa Leta mushya muri MINAGRI ni Dr Solange Uwituze wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubworozi mu Kigo gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB).
Impinduka muri MINAGRI zije zihuta kuko Dr Mark Cyubahiro Bagabe yari yagizwe Minisitiri mu mwaka ushize ku itariki 19 Ukwakira 2024. Izi mpinduka zije nyuma y’uko ibitangazamakuru bitangaje ko mu Karere ka Kayonza hari abaturage bibasiwe n’amapfa mu murenge wa Ndego hamwe no mu bice bihegereye.







