Abanya Eritrea batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bubatse muri Kicukiro ibibuga bigezweho bikorerwaho imyitozo ngororamubiri, ndetse n’ahakinirwa indi mikino irimo igisoro.
Ni ibibuga byubatswe mu Murenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro, bikaba bigize ikigo cyitwa ‘Sports Park Kigali’, mu rwego rwo gufasha abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali kurushaho kubona aho kwidagadurira.
Bigizwe n’ikibuga gito cy’umupira w’amaguru, ubwogero (swimming pool), igice cyagenewe abana cyashyizwemo ibikinisho byabo, aho gukorera imyitozo ngororamubiri hazwi nka Gym, ndetse n’ahakinirwa indi mikino irimo igisoro.
Abanya Eritrea basanzwe bafite ibibuga nk’ibyo hirya no hino ku Isi, bakaba bavuga ko bahisemo no kubyubaka mu Rwanda nka kimwe mu bihugu bya Afurika bitekanye.
Umuyobozi wa Sports Park Kigali, Yonas Hagos, avuga ko Abanya Eritrea bubatse Sports Park Kigali batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bahafite ibikorwa by’ubucuruzi kimwe n’ahandi muri Afurika.
Hagos agira ati “Ku bijyanye n’ibu bibuga bizakinirwamo imikino itandukanye n’imyitozo ngororamuri, twahisemo u Rwanda kubera ko ari igihugu gitekanye kandi gifite isuku.”
Hagos avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha imiryango y’abantu bagize umwanya wo kuba bari kumwe, babona ahantu ho gusohokera bihishimira kandi bakahava bafite ubuzima bwiza.
Ati: “Turi hano kubera sosiyete, Sports Park ije gutanga urubuga rw’aho abanyempano babona aho gukinira, imiryango ikishimana n’abana babo, byose bihuzwa no kwidagadura biganisha ku buzima buzira umuze, kandi twashyizemo igisoro nk’umukino ukundwa mu muco w’Abanyarwanda.”
Nzayisenga Jean Rodrigue, uri mu bubatse ibyo bibuga, avuga ko bikozwe mu buryo buri wese ashobora kubona umukino akina kandi udaheza.
Nzayisenga yagize ati: “Ibibuga byubakiwe Abanyarwanda, kandi muri bo harimo n’abafite ubumuga, ni yo mpamvu twabyubatse ku buryo bwose bitagira uwo byaheza kandi ashaka gukina no kwidagadura.”
Leta y’u Rwanda yahaye umwihariko siporo n’imikino hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye cyane cyane izitandura, hanashyirwa imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo byifashishwa muri iyo siporo, bogomba kugenda byongerwa kuko bikiri bike.
Bimaze kumenyerwa ko nibura inshuro ebyiri mu kwezi, abatuye mu Mujyi wa Kigali bakora Siporo rusange mu mihanda yabigenewe bakagira aho bahurira bagakora imyitozo ngororamubiri.
Ibibuga bya ‘Sports Park Kigali’, bikaba ari kimwe mu byitezweho kunganira gahunda isanzweho yo gukangurira abaturage gukunda no gukora Siporo.
Biteganyijwe ko ibyo bibuga bya ‘Sports Park Kigali’ bizafungurwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2025 matariki ya 13-14, bimurikirwa abaturage.















