Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yatangaje ko Ruberintwari Nelson wari ukurikiranyweho kwica Umutoniwase Diane yitaga inshuti ye, na we yapfuye arashwe na Polisi mu Murenge wa Fumbwe w’Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025.
SP Twizeyimana yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko Ruberintwari yarashwe agahita apfa ahagana saa tanu n’igice (11hh30) z’amanywa, nyuma y’uko Polisi yari imaze kumenya y’uko hari umusore w’imyaka 33 (Ruberintwari) waje kuhihisha.
SP Twizeyimana yagize ati “Polisi yabonye amakuru igera aho bari bayirangiye ko ashobora kuba ari ho ari, bahageze uwo musore yanga gukingura, ….
Nyiri urugo bamusobanurira ko bari gushaka uwo muntu, araza aramukinguza. Umusore afata icyuma atangira gutera abantu ubwoba, ababwira ko umuntu uri bumwegere ari bumwice, mu gihe bakivugana gutyo ahita yitera icyuma arikomeretsa,” ndetse ko yashatse no gutera icyuma umupolisi agahita amurasa.
Ruberintwari Nelson yakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Umutoniwase Diane, uheruka kwicirwa mu kabari yakoreragamo, mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako, mu murenge wa Masaka, mu Karere Ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Ibinyamakuru bivuga ko amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yumvikanisha Ruberintwari arimo kuvugana n’umusore n’umukobwa b’inshuti ze, bamubaza icyamuteye kwica uriya mukobwa bari inshuti.
Iyo nshuti ya Ruberintwari y’umuhungu ikavuga ko baganiriye nyuma yo kumva amakuru y’uko ari we wishe Umutoniwase, Ruberintwari akamubwira ko yagiranye ikibazo n’umukobwa kuko yamwimye amafaranga agera ku bihumbi 300Frw.
Mu kiganiro Ruberintwari yagiranye n’izo nshuti ze kuri telefoni, yavuze ko ubwo imvura yagwaga (ku wa Kane) yavuye mu rugo yambaye boots (inkweto z’icyondo) n’ikoti, aragenda anywa inzoga ya Gilbis, nyuma anywa n’iyitwa Martin, ariko afite n’icyuma mu ikoti, ati “Mu mutwe wanjye byari byivanze”.
Ruberintwari ngo yemeje ko ari we wishe Umutoniwase mu buryo bwa kinyamaswa, kandi nta wundi muntu bafatanyije, kandi ngo yari yarabiteguye, hari n’urwandiko yanditse.
Yaba Ruberintwari Nelson hari umugore bari barabyaranye ntibabana, yaba na Umutoniwase Diane ngo hari undi mugabo bari barabyaranye, bombi bakaba basize imfubyi.







