Udashoboye kugura inzu ya miliyoni 25Frw azaba mu ya rusange-MININFRA

U Rwanda rurateganya gutuza mu nzu ziciriritse abadafite amikoro ahambaye, aho umuturage utazashobora kugura inzu iciriritse y’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni 25Frw na miliyoni 40Frw, azakodesha ahamworoheye mu byumba binini(salle) bya rusange.

Ibi bikubiye muri Politiki y’imiturire mu mijyi y’u Rwanda, nk’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yayisobanuriye Inteko Ishinga Amatetegeko, Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri.

Politiki y’imiturire yatangiye gushyirwa mu bikorwa irateganya gutuza mu mijyi Abaturarwanda barenga 52% bitarenze umwaka wa 2035, ndetse bakazaba bageze kuri 70% by’abaturage bose mu mwaka wa 2050.

Abatuye mu mijyi y’u Rwanda kugeza ubu bararenga miliyoni 3 n’ibihumbi 700 nk’uko ibarura rusange ryakozwe muri 2022 ribivuga, n’ubwo Umujyi wa Kigali wo utuwe na miliyoni 1 n’ibihumbi birenga 700, ukaba ufite ikigero cya 87% cy’abari mu mujyi, 13% akaba ari bo batuye mu cyaro cyawo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hafi 60% by’abaturage bawo batuye mu kajagari, ariko ugateganya ko bitarenze umwaka wa 2035 iyo miturire mibi izaba igeze kuri 20% igabanuka.

Ku gishushanyo mbonera cy’uyu Mujyi abenshi mu batuye mu kajagari bahawe kuzaba bavuguruye imiturire biratenze umwaka wa 2031, n’ubwo MININFRA ivuga ko izakorana n’abafatanyabikorwa bakubakira abo baturage inzu ziciriritse kandi zigeretse mu bibanza byabo, bo bakajya bafata igice kimwe cy’iyo nzu yubatswe iwe, ikindi kikagurwa cyangwa kigakodeshwa n’abandi bantu b’amikoro aciriritse.

Mu kiganiro Dr Gasore yahaye Inteko ishinga Amategeko kuri politiki y’imiturire mu mijyi, Depite Théogène Munyangeyo yabajije ati « Inzu ziciriritse ni angahe ku muturage n’ubushobozi bwe? »

Mu kumusubiza, Minisitiri w’Ibikorwa remezo yavuze ko hari abaturage bazajya bahabwa inzu bakishyura atarenga 1/3 cy’umushahara wabo wa buri kwezi, cyangwa bayakuye ku bwizigame bafite muri Ejo Heza.

Dr Gasore avuga ko inzu iciriritse izajya igurishwa hagati ya miliyoni 25Frw na miliyoni 40Frw, ariko umuturage utazabasha kuyigura na we akaba yarateganyirijwe gukodesha ahahendutse atangaho 1/3 cy’umushahara we, ariko hakazaba ari salle asangiye n’abandi, ifite ubwiherero n’igikoni bya rusange.

Dr Gasore yagize ati«Twaribajije tuti ‘ni ikihe kiguzi gito dushobora gutangaho inzu, uyu munsi rero turabona ari hagati y’amafaranga miliyoni 25-40, ni zo turi kwita inzu zihendutse. »

Yakomeje agira ati « Hanyuma turazirikana ko hari umuntu udashobora kubona ya mafaranga kandi akeneye gutura, igitekerezo ni uko inzu niziboneka ari nyinshi ziri muri icyo cyiciro cyangwa munsi yaho, kuko hari n’udu studio tw’akumba kamwe, wa muntu azabona aho akodesha hajyanye n’ubushobozi bwe, agatanga n’ubundi 1/3 cy’ayo yinjiza. »

Ati « Ikindi tutirengagiza ni uko turi mu mujyi, (kandi) mu mijyi yose hari n’aho usanga bagira icyumba(salle) kinini bagashyiramo ibitanda bakaryama, ni ukwemera nyine ko mu mujyi abantu bazabaho nk’abari mu mujyi, hari ibyo tugomba kwemera kandi tukabitegura uko. »

MININFRA ivuga ko politiki y’imiturire mu mijyi iteganya inzu nini z’abantu ku giti cyabo bafite amikoro, abaciriritse bakazagenerwa buri muntu chambrette(studio) irimo igitanda, igikoni n’ubwiherero, hakaba n’aho Leta izubaka inzu igizwe n’imiryango 3 ariko isangiye ubwiherero, ndetse na salle izajya ibamo abantu 4-6 na bo basangiye ubwiherero.

  • Related Posts

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko inyubako yarwo yari imaze imyaka mike itashywe, igiye gufungwa by’agateganyo guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, kubera imirimo yo kuyivugurura. Biratuma…

    Read more

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Umutwe wa AFC-M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo, uvuga ko ijoro ryakeye ku wa 02 Gicurasi 2026 ritari risanzwe nyuma y’aho igisirikare cya Congo(FARDC) n’abo bafatanyije ngo bagabye ibitero by’ubugome…

    Read more

    Ntibigucike

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Kongera ibinyabiziga by’amashanyarazi bijyane no kongera sitasiyo zibisharija-PSF

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Umuvugizi w’Itorero Inkurunziza yinubiwe n’Abanyetorero ‘kuko atatowe’

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Burundi: Minisitiri w’Itumanaho yasanzwe yapfiriye mu murima w’ibiti by’amamesa

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge

    Mu bafashwe mu cyumweru cy’icyunamo cy’uyu mwaka harimo Umuyobozi w’Umurenge